Perezida Kagame yatanze u rugero rw'indamukanyo nshya mu rwego rwo kwirinda Corona Virus

Kuri uyu wa Gatatu Perezida Kagame ari mu Karere ka Kirehe, aho yagiye gutaha ku mugaragaro umushinga wo kuhira wa Nasho, wubatswe ku bufatanye n’umuryango w’umushoramari w’Umunyamerika, Howard Buffet. Ni umushinga ukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba watwaye miliyoni $54.
Kuramukanya abantu badakorana mu ntoki ni uburyo bujyanye n’ingamba zikomeje gufatwa mu kwirinda icyirezo cya Coronavirus, yandurira mu matembabuzi ashobora guturuka mu mazuru cyangwa mu kanwa, ikaba yandura iyo umuntu akoze ahantu iyi virusi yagiye, nyuma akaza kwikora na we ku munwa cyangwa ku mazuru. Ifatira mu myanya y’ubuhumekero, ku buryo yica umuntu imuteye umusonga.
Bibarwa ko iyo iyi virusi igiye igiye ahantu, ishobora kuhamara amasaha umunani ikiri nzima. Gusa ishobora kwicwa n’ibintu byoroshye nk’isabune na alcool yagenewe gusukura, ari nayo mpamvu uburyo bw’ibanze bwo kuyirinda ari ukugira isuku.
Nubwo iyi virusi itaragera mu Rwanda, rukomeje gufata ingamba zikomeye zirimo gupima umuriro abantu bose binjira mu Rwanda, ndetse hashyizweho uburyo umuntu watahurwaho iyi ndwara yavurwa, adahuye n’abandi ngo abe yabanduza.
Mu zindi ngamba zafashwe kandi harimo guhagarika ibitaramo n’ibikorwa bitari ngombwa bihuriza hamwe abantu benshi, ibitarahagaritswe ababitegura bagasabwa gushyiraho uburyo bufasha abantu kubanza gukaraba.
Abanyarwanda kandi basabwe guhagarika ingendo zitari ngombwa, cyane cyane mu bihugu byavuzwemo iki cyorezo. Kugeza ubu harimo kurebwa uko no mu modoka zitwara abagenzi, hashyirwamo alcool izajya ifasha abantu kwisukura.
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, ariko imaze guhitana abantu bageze ku 7000, mu gihe abayanduye magingo aya habarurwa 113.000.
Magingo aya yamaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kuri uyu wa Kabiri byemejwe ko hari Umubiligi inzego z’ubuzima zasanze ayirwaye.Perezida Kagame aramutsa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, Meya w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard na we arategereje
Perezida Kagame na Howard G. Buffet bafata ifoto y’urwibutso mu muhango wo gutaha uyu mushinga