19-04-2024

Ese u Rwanda narwo ruramutse rusabye abahohotewe na Uganda gushinga ishyirahamwe riharanira Uburenganzira bwabo byagenda bite ?

Mbere y’uko umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda ututumba, Perezida Museveni na Kagame bagiranye ibiganiro ubwo bari mu Nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Ababa byibanze ku kwiyongera kw’ibikorwa bya RNC muri Uganda. Museveni yagaragaje ko ntacyo abiziho ariko yizeza ko nasubira i Kampala azabisuzuma.

Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko bazahurira i Entebbe mu gihe gito, Museveni akabwira Kagame uko yasanze ikibazo kimeze. Nyuma y’inama yabereye mu muhezo mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Entebbe, ku wa 25 Werurwe 2018, abakuru b’ibihugu bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Nkuko amaze kubigira umuco iyo ahuye n’ikibazo ashaka kwirengagiza, Museveni ahindura imvugo, agahunga ingingo yaganirwagaho. Yavuze ko ikibazo hagati y’ibihugu byombi ari ukutumvikana guto kwashoboraga gukemurwa mu gihe abayobozi bari gufata umwanya bakavugana kuri telefoni.

Yateye ubuse kuri iki kintu cyiswe ‘telefoni.’ Kagame yaratuje, asa n’ugaragaza ko yubashye uwari wamwakiriye ariko ku maso yagaragaraga nk’utishimiye ibinyoma bisa byaturukaga mu kanwa ka mugenzi we.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Entebbe, Museveni nibura yemeye ikintu kimwe cy’ingenzi, ubufasha bwa Guverinoma ye mu kwinjiza abarwanyi muri RNC, ko “Itsinda ry’Abanyarwanda barimo bakusanywa binyuze muri Tanzania n’u Burundi ngo bajye muri Congo. Bavuze ko bari bagiye mu mirimo y’itorero ariko babajijwe byaje kugaragara ko bitari ibikorwa bijyanye n’idini. Cyari ikindi kintu.’’

Museveni yabikomojeho avuga ku itsinda ry’abantu 46 b’urubyiruko bafatiwe ku mupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania, ku wa 11 Ukuboza 2017.

Batawe muri yombi nyuma y’uko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka za Uganda zitabashize amakenga, nyuma y’uko zari zimaze gutahura ko bari gukoresha ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano.

Ubwo batangiraga kubazwa bemeye ko abakozi b’Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda, CMI, babahaye ibyangombwa by’ibihimbano, ndetse banabajya mu matwi bababwira ko ibyo basobanurira ubahagarika akagira ibyo ababaza. Banemeye ko bari bagiye kwinjira muri RNC.

Museveni ashimangira ubufasha buhabwa RNC ubwe yivugiye ko “akazi bakoraga ntaho gahuriye n’iyogezabutumwa.’’

Nyuma y’imyaka ibiri, ubuse bwa Museveni bwabyaye amahari kuko abantu batangiye guhohoterwa, gutotezwa ndetse bamwe bagapfa. Yakomeje gushyigikira abantu bakora imirimo ‘itari iya kimuntu.’

Muri iyo minsi ku wa 24 Gashyantare, Perezida Museveni yakiriye abanyamuryango ba RNC mu Ngoro ya Entebbe aho yahuriye na Perezida Kagame muri Werurwe 2018, ahamya ko Guverinoma ye itera inkunga RNC.

Iki gihe, Museveni yashakaga kubibutsa ko ibikorwa byabo bitagomba kuba ibya politiki, mu rwego rwo kuyobya uburari ku birego bya Guverinoma y’u Rwanda. Yababwiye kwibanda gusa ku bikorwa byo gufasha.

Nkuko yabigenje ubwo hashakwaga abarwanyi ba RNC mu 2017, birashoboka ko Museveni ashobora kuvuga ko yasanze ibikorwa byabo bitari iby’urukundo.

Uganda imaze igihe mu bukangurambaga no gushyigikira imitwe ishaka guhungabanya u Rwanda, iyishishikariza gukorera mu mutaka w’impunzi, abihayimana, none byageze no mu matsinda akora ibikorwa by’urukundo no gufasha.

Pasiteri Deo Nyirigira, Umuyobozi w’Intara ya Uganda ya Komite Nyobozi ya RNC, ufite urusengero rwa Agape ruri i Mbarara rwavuzwe kenshi mu guhuza abashaka kugirira nabi u Rwanda kuko rukorerwamo imirimo yo guhuza ibikorwa by’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC.

Uru rusengero ni hamwe mu hantu RNC ikorera ibikorwa byayo ishize amanga muri Uganda ishakisha abayoboke bayifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umuhungu wa Pasiteri Nyirigira witwa Mwizerwa Felix yari i Kikagati ndetse yahise atoroka yambuka ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yari umuyobozi utanga amategeko mbere yo kuhahunga agasubira i Mbarara nyuma y’ikibatsi ingabo za FARDC zakije ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya RDC.

Dr. Sam Ruvuma, mubyara wa Museveni akaba n’umuvandimwe wa Lt. Colonel Gideon Katinda ukora mu Rukiko rwa Gisirikare na Mwizerwa, babashije gucika ubwo bari bageze i Kikagati, abandi bo barafatwa. Dr. Ruvuma na we azwi mu bikorwa byo gushakira RNC abayoboke mu bice bya Mbarara.

Ni we bivugwa ko yakiriye Ben Rutabana, wari werekeje i Kampala aho yari agiye mu bikorwa bya RNC asanzwe abarizwamo, abereye Komiseri ushinzwe kongera ubushobozi; waburiwe irengero ariko bikavugwa ko afunzwe na CMI.

Ibaruwa yanditswe n’umugore we igaragaza ko baheruka kuvugana bwa nyuma akoresheje telefoni ya Dr. Ruvuma.

Abandi batojwe mu mugambi wo kugirira nabi u Rwanda barimo Sande Mugisha, Sulah Nuwamanya, Rukundo Rugari na Prossy Boonabana.

Ku wa Kane, tariki 5 Werurwe 2020, Jenerali wakuweho amaso muri Uganda, Henry Tumukunde, wagize uruhare mu ihohoterwa ryakorewe Abanyarwanda muri Uganda, yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko “Mbaye u Rwanda, nafasha abantu bashaka kuzana impinduka muri Uganda.’’ Yavugaga ko u Rwanda rwakwishyura Uganda narwo rukitwara nk’iki gihugu gitera inkunga RNC n’indi mitwe yihisha inyuma y’ibikorwa by’iyobokamana n’ibindi by’urukundo.

Ku Rwanda, byakoroha. Abantu bagizweho ingaruka n’ibyo bakorewe muri Uganda bafite impamvu yumvikana, barashimuswe, barafungwa, baratotezwa nta mpamvu.

Bamwe muri bo bacucuwe imitungo yabo yose, ishoramari rirahatikirira ku buryo ubu bongeye kujya guhanga ubuzima bahereye ku busa.

Hategekimana Silas yatoterejwe muri gereza za Uganda mu 2019, akubitwa cyane mu gituza no mu nda biza kumuviramo urupfu. Umuryango we n’abavandimwe bafite impamvu zifatika zituma baharanira uburenganzira bwabo.

Gatsinzi Fidèle yafashwe mu Ukuboza 2017, akorerwa iyicarubozo ry’inkazi hafi yo gupfa, ndetse byamuviriyemo ubumuga butuma agendera mu kagare.

Mageza Emmanuel na we yaguye mu Bitaro bya Butabika, bivura indwara zo mu mutwe i Kampala muri Uganda, nyuma y’igihe kingana n’umwaka ari mu ibohero rya CMI i Mbuya aho yakubitiwe bikakaye bikamuviramo gusara.

Abayobozi ba Uganda bamushyinguye mu gihe umuryango we wari utaratanga uburenganzira, ntibabajije abahagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda cyangwa ngo bakore ikizamini cy’ubuzima ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Julienne Kayirere yarafashwe aratotezwa ndetse umwana we w’ukwezi kumwe witwa Joanna Imanirakiza, yajyanywe n’inzego z’umutekano za Uganda. Abayobozi ba Uganda na n’ubu ntibaramugarura.

Emmanuel Rwemayire we yafashwe na CMI ku itegeko rihutiyeho rya Pasiteri Deo Nyirigira uyobora RNC i Mbarara, yoherezwa ku Cyicaro cya CMI i Mbuya, aho yakubiswe akagirwa igisenzegeri.

Moses Ishimwe Rutare yafungiwe mu kato ndetse ubwo yongeraga kugaragara yari yaricishijwe inzara ku buryo atashoboraga no guhagarara.

Muri Nzeri 2019, Uganda yajugunye ku mupaka Abanyarwanda 32 bari baratawe muri yombi, bagafungwa bagakorerwa n’iyicarubozo.

Ku wa 24 Ukuboza, Uganda yataye abandi Banyarwanda 13 ku mupaka, bagaragazaga ibimenyetso by’itotezwa bakorewe kubera gufungirwa ahantu habi.

Singirankabo Jean de Dieu, Pasiteri wo muri ADEPR Pentecostal Church International Uganda (PCIU) yakorewe iyicarubozo rikaze kugeza n’aho akubiswe inkoni hejuru y’ubugabo. Yakubiswe ijoro n’amanywa, arazwa ku rubaraza, imvura irara imunyagira n’ugiye gutora agatotsi akamenwaho amazi.

Urutonde rw’Abanyarwanda bakorewe iyicarubozo ni rurerure cyane. Aba barimo Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustine Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye bamaze imyaka isaga ibiri bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo muri gereza za CMI.

Aba bose bahohotewe baramutse bakoze ‘ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu’ rigahanga ijisho Guverinoma ya Museveni, baba bafite impamvu yumvikana kurusha abafashwa bakanasunikwa na Uganda nyamara ntacyo babaza u Rwanda.

Nyamara u Rwanda ntirwabafasha guhungabanya Uganda nubwo bagizweho ingaruka zikomeye n’ibikorwa yabakoreye. U Rwanda rwirinze kwinjira mu bikorwa bigamije guhungabanya Uganda, ngo ruyishyure ibyo irukorera, byose bigakorwa mu guharanira ko umubano mwiza n’umuturanyi wabungabungwa ari nayo mpamvu y’ingenzi ishimangira ko rutashyigikira igitekerezo cya Tumukunde.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading