23-09-2023

UBUTABERA: U Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afrika ndetse nuwa 37 kwisi mu bihugu bigendera ku mategeko

0

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri muri Afurika n’uwa 37 ku Isi yose muri raporo ngarukamwaka igaragaza ishusho y’uko ibihugu bigendera ku mategeko ( Rule of Law Index2020). Igihugu cya Denmark ni cyo kiyoboye ibindi ku rwego rw’Isi.

Raporo y’uko ibihugu bihagaze mu gukurikiza amategeko yasohotse kuri uyu wa 11 Werurwe 2020,yagaragaje ko u Rwanda rwazamuye u Rwego mu byerekeye gukurikiza amategeko.

Mu bihugu 128 byakorewemo isuzuma u Rwanda rwabaye urwa 37 ruzamukaho imyanya 3 ugereranyije naho rwari ruri mu mwaka ushize aho ruri ku mwanya wa 2 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara inyuma ya Namibia iri ku mwanya wa 35 ku isi.Mauritius niyo ya 3.Ibya nyuma muri afurika ni Mauritania; Cameroon, RDC.

Ibihugu bya Mbere ku isi mu kubahiriza amategeko ni Denmark, Norway, Finland mu gihe ibiri mu myanya ya nyuma ku isi mu kubahiriza amategeko ku isi ari Venezuela, RB; Cambodia; na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.Ibi bihugu ni nabyo byari inyuma mu mwaka ushize.

Iyi Raporo igenda igaragaza amanota yaba mu kurwanya ruswa,kubahiriza uburenganzira bwa muntu,umutekano no gutanga amategeko,ubutabera n’ibindi.

Muri afurika ibihugu biri muri iyi raporo ni 31 birimo Angola; Benin; Botswana; Burkina Faso; Cameroon; Congo, Dem. Rep.; Cote d’Ivoire; Ethiopia; The Gambia; Ghana; Guinea; Kenya; Liberia; Madagascar; Malawi; Mali; Mauritania; Mauritius; Mozambique; Namibia; Niger; Nigeria; Rwanda; Senegal; Sierra Leone; South Africa; Tanzania; Togo; Uganda; Zambia; Zimbabwe.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: