29-11-2023

RwandaConnect: abajyanama b’ubuzima bahawe Telefoni ziri kubafasha gutanga amakuru kuri coronavirus

0

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye abahawe telefone kuzibyaza umusaruro

Abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Nyabirasi baherutse guhabwa Smartphones zakusanyijwe na MTN Rwanda mu bukangurambaga yise ‘Connect Rwanda Challenge’ baravuga ko ziri kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi, by’umwihariko gutanga amakuru y’ukuri aho batuye ku cyorezo cya Coronavirus Isi ihanganye nacyo n’u Rwanda rurimo.

Abaturage 1000 bo mu Karere ka Rutsiro nibo babimburiye abandi gushyikirizwa telefoni zigezweho za smartphones, mu bukangurambaga bwa Connect Rwanda, bugamije kugeza telefoni ku batishoboye, hagamijwe kuborohereza kugera ku ikoranabuhanga.

Mu bazihawe barimo abajyanama b’ubuzima, babwiye IGIHE ko bazibonye zikenewe kuko zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi, karimo kugenzura no gutanga amakuru yerekeye isuku, imirire, gupima abana n’ibindi kuko bashobora gusangizanya raporo ziherekejwe n’amafoto ku mbuga nkoranyambaga bahuriyemo n’abakozi b’ibigo nderabuzima bakorana.

Kuva mu mpera za 2019 Isi yose ihanganye n’icyorezo cya coronavirus cyagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei kikaza kugenda gikwirakwira mu bindi bihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu umunani nibo bamaze kugaragaraho icyo cyorezo.

U Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye zirimo n’izigomba kumara nibura ibyumweru bibiri [bishobora kongerwa] mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, irimo ko insengero zifungwa, amasengesho akabera mu rugo, ubukwe bugahagarikwa ndetse abanyeshuri bagasubizwa mu miryango mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, na we yari yasabye abahawe telefone kuzikoresha bazamura imibereho yabo

Nubwo ari icyorezo gikomeye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko mu bibazo bihari harimo ikwirakwizwa ry’amakuru atariyo n’ibihuha byakomye mu nkokora ingamba zo kukirwanya.

Abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bifashishije telefoni bahawe, bari gukora kuburyo bamenya amakuru y’impamo bakayasangiza abaturage aho bateraniye mu midugudu. Ni amakuru bakura ku bayobozi b’ibigo nderabuzima bakorana no ku mbugankoranyambaga za Minisiteri y’Ubuzima.

Karemera Felicien, umujyanama w’ubuzima utuye mu Mudugudu wa Bukanda mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyabirasi yabwiye IGIHE ko izo telefoni ziri kubafasha mu kazi.

Ati “Na nimugoroba nabirebaga nanjye nkabwira abaturage uko bimeze, ko bagomba kwita ku isuku bakaraba intoki no kwirinda biriya bavuze byo gukora ubukwe cyangwa kujya ahateraniye abantu benshi.”

Mugenzi we, Izaac Nsengimana, utuye mu Mudugudu wa Gashihe mu Kagari ka Ngoma muri uwo Murenge wa Nyabirasi yabwiye IGIHE ko agifata iyo telefoni yatangiye kuyikoresha mu kazi k’ubujyanama ariko no mu buzima busanzwe iri kumufasha harimo n’ibikorwa by’ubuhinzi.

Ati “Turi gukora byaba ngombwa tugafotora cyane cyane nko gusura nk’isuku iyo tugeze ku bwiherero, tuguriraho n’amafumbire nk’ubu turi mu gihe cy’igihembwe cy’ihinga […] amakuru ya kiriya cyorezo turi kuyakurikirana tukabakangurira uwagira ibimenyetso nk’umuriro, guhumeka nabi no kubabara mu mihogo, yahita ahamagara 114.”

Perezida w’Abajyanama b’ubuzima muri uwo Murenge wa Nyabirasi, Uziel Ndagijimana, avuga ko ubu bamaze gushyiraho amatsnda bahuriyeho arimo aya WhatsApp bakoresha basangizanya amakuru na gahunda zitandukanye z’ubuzima.

Ubwo izi telefoni zatangwaga i Rutsiro ku itariki 13 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yari yasabye abazihawe kuzibyaza umusaruro.

Yagize ati “Izi telefoni mwahawe ni impano zatanzwe mu bufatanye bw’abanyarwanda muri rusange harimo ibigo bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo. Muzihawe kugira ngo muzikoreshe mu bintu byazabagirira umumaro.”

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, na we yari yabasabye kuzikoresha bazamura imibereho yabo. Yagize ati “Izi telefoni ntabwo ari iz’amafiyeri zigomba kubafasha kuzamura ubuzima kuko hari serivisi zabagoraga bitewe nuko nta koranabuhanga mwari mufite; nimuzibyaze umusaruro.’’

Ku wa 20 Ukuboza 2019 nibwo MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Connect Rwanda Challenge, maze ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abadafite ubushobozi bwo kuzigurira hirya no hino mu gihugu.

Abahawe izo telefoni bahuguwe ku buryo bwo kuzikoresha bazihabwa zifite internet izamara amezi atatu ngo ibafashe gukomeza kwimenyereza kuzikoresha. Kuzitanga byatangiriye i Rutsiro kubera ko hari umubare muto w’abatunze smartphone bangana n’umuturage 1% nubwo Imibare ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abantu miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600 zidafite smartphone.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Werurwe 2020, MTN Rwanda yatanze izindi telefoni 3000 ku baturage batishoboye bo mu Turere twa Nyabihu, Ngororero na Karongi. Muri iki gikorwa muri buri karere hatangiwe smartphones 1000 ku baturage bari bamaze iminsi bahugurwa ku mikoreshe yazo.

Coronavirus ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Abanyarwanda barasabwa ‘kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo’.

Minisante yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni itishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: