10-06-2023

Mu Rwanda 8 mu banduye Coronavirus, RBC yatangaje ko ba7 bakomeje koroherwa

Ikigo Nderabuzima cy Kinyinya

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe kurwanya ibyorezo, Dr José Nyamusore, yatangaje ko abantu bamaze gutahurwaho icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus, bakomeje kwitabwaho kandi barimo koroherwa, ku buryo mu minsi mike bashobora gusezererwa.

Ku wa 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yatahuweho icyorezo cya Coronavirus, aba umuntu wa mbere kigaragayeho mu gihugu.

Uyu usanzwe ari umukozi wa rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, yagarutse mu gihugu ntiyagaragaza ibimenyetso ku kibuga cy’indege, nyuma y’iminsi itandatu aza gufatwa ajya kwivuza ku bitaro bya Kibagabaga, akekwaho Coronavirus afatwa ibipimo, ibisubizo bigaragaza ko yayanduye.

Kugeza kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Ubuzima yari imaze gutangaza ko abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ari abantu barindwi. Dr Nyamusore yavuze ko bakomeje kwitabwaho kandi barimo koroherwa.

Ati “Bameze neza cyane, barakurikiranwa neza, bamwe muri bo nta n’ibimenyetso bakigaragaza, ubu dutegereje kubakurikirana hanyuma turebe, mu minsi mike tubakorere isuzuma rya kabiri turebe ko virusi zashizemo, ubundi batahe. Turakurikiza uko bagenda boroherwa, ariko ntabwo byatinda kuko barimo kugenda bakira neza.”

Uretse abo biba byemejwe ko barwaye bagatangira kwitabwaho, abahuye nabo bakomeza gukurikiranwa bari mu kato.

Dr Nyamusore yakomeje ati “Turabakurikirana umunsi ku wundi, hari abantu babahamagara, babakurikirana, bababaza ngo mwaramutse mute, mwiriwe mute, turabakurikirana neza. Ntabwo dupima wa muntu udafite ibimenyetso.”

“Umuntu wahuye n’umuntu wagaragaye ko afite COVID-19 tumusaba ibintu bikurikira. Aguma mu rugo akiha akato, akirinda guhura n’abantu, za gahunda z’isuku zisanzwe akazikomeza mu minsi 14 akurikije umunsi yahuye n’uriya muntu, yagira ikibazo agahamagara bakamugira inama y’uko yagera kwa muganga. Ni ubwo buryo bukorwa ntabwo dupima abantu bose, nta n’impamvu yaba irimo.”

Aba barindwi barimo koroherwa bari mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge. Iki kigo cyateganyirijwe ibyumba 50 bashobora kwakirirwamo. Hanateguwe ibindi byumba 25 mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ibyumba 120 mu bitaro bya Kabgayi ndetse mu bindi bitaro byose mu gihugu uko ari 80, hateganywa ibyumba bibiri.

Abanyarwanda bashishikarizwa kwirinda bakaraba intoki inshuro nyinshi zishoboka bakoresheje amazi n’isabune cyangwa alcool yica udukoko, bakirinda kwikora mu maso, ku mazuru cyangwa ku munwa nk’ahantu virusi ishobora kwinjirira mu mubiri.

U Rwanda rwamaze gufata ingamba zirimo gufunga amashuri, insengero n’ibikorwa bihuza abantu benshi ndetse abakozi bashishikarizwa gukorera mu mu ngo aho bishoboka no kugabanya ingendo mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Cyandurira mu matembabuzi igihe umuntu ayakozeho yaturutse mu muntu wanduye na we akaza kwikora ku mazuru, ku munwa cyangwa mu maso. Iyo iyi virusi umuntu ayanduye, agaragaza ibimenyetso kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa 14, birimo kurwara ibicurane, gukorora no kugira umuriro, iyi ndwara ikaba inatera umusonga.

Kugeza magingo aya nta muti n’urukingo irabonerwa, ariko abaganga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere batangiye kugerageza urukingo rwayo, mu gihe mu Bushinwa bizatangira ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.Abanduye Coronavirus mu Rwanda barimo kuvurirwa i Kanyinya

Leave a Reply

%d bloggers like this: