Ibintu 6 wakorera umukunzi wawe ukamwibagiza abandi bantu bose ukihorera mu ntekerezo ze wenyine

. Ibyo wakorera umukobwa mukundana akarushaho kugukunda
. Ibyo abakobwa baba biteze gukorerwa n’abahungu bakundana
. Ibishimisha abakobwa iyo babikorewe n’abahungu bakundana
. Ibintu byereka umukobwa ko umuhungu bakundana amufiteho gahunda
. Ni iki nakorera umukobwa dukundana ntazanyibagirwe
. Ni iki nakorera inshuti yanjye kikayishimisha

Nubwo abakobwa mu miterere yabo badakunda guhita berekana amarangamutima n’aho bahagaze mu rukundo,iyo barwinjiyemo neza nibo usanga rwatwaye cyane. Hari ibintu rero abakobwa mu rukundo baba bashaka ko umuhungu amenya ndetse akabibakorera. Ibi bintu bihora mu ndoto ,ibitekerezo by’abakobwa benshi.
1.Kumubwira ko muzarushinga
Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w’ubukwe bwe:Uko azaba yambaye ,imodoka nziza azagendamo n’umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cyambere ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w’urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. Nubwo atabiguhingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk’abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.
2.Guhora umubwira ko umukunda
N’ubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi ,abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira I love you cyangwa je t’aime fort,biramushimisha cyane. Uzabibwirwa n’uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.
3.Kumusohokana
N’ubwo ubukungu bw’abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akubura aho ahera. Hari n’abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.
4.Kumugenera impano
Simvuze ngo uziyemere cyangwa utange n’ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n’umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana. Keretse iyo ari babandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y’abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko nta gahunda ndetse n’urukundo agufitiye.
5.Kumujyana mu birori
Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo ku bakobwa ni injyanamuntu. Mufate umujyane mu bukwe watumiwemo ndetse niba waranamwemereye kuzakubera mama w’abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza… Uzamenye ko wongereye amanota wari usangwanywe imbere ye.
6.Kumwereka ababyeyi
Ibi ahanini bikorwa n’abamaze kwemeranya ko bazarushinga. Nibwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n’umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by’ukuri mujyane umwereke abababyeyi bawe bizamushimisha. Bimuha icyizere ko urukundo rwanyu rufite intego kandi wizihiwe n’uko ari inshuti yawe. Si igitegwajoro mwereke n’inshuti zawe.
Mushobora kutubwira niba hari ibindi tutashyizemo mubona byagakwiye kujyamo, muhawe umwanya muduhe ibitekerezo.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Dr. Loe