06-05-2024

Bruce Melodie yasohoye indirimbo ‘Henzapu’ yakoze mu masaha arenga abiri abafana bareba-YUMVE

Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukoresha izina rya Bruce Melodie mu muziki, yasohoye indirimbo nshya yise “Henzapu”, yakoze mu gihe cy’amasaha arenga abiri abafana be bareba bifashishije shene ye ya Youtube.

Bruce Melody

Ku wa 21 Werurwe 2020 nibwo Bruce Melodie yakoze iyi ndirimbo mu masaha y’umugoroba. Yabanje guteguza abafana be ababwira ko we n’ikipe ye bakorana bajya muri studio gukora indirimbo, abafana be babireba imbona nkubone. 

Mu gihe cy’amasaha abiri iminota cumi n’ibiri n’amasegonda mirongo ine (2:12:40), Bruce Melodie yanditse indirimbo, injyana (beat) irakorwa, afata amajwi, iranononsorwa, akanyuzamo akaruhuka ndetse agafata icyo kurya byose biri ‘Live’ kuri Shene ye ya Youtube.

Byari biteganyijwe ko iyi ndirimbo ihita isohoka, gusa mu ijoro ry’uyu wa mbere tariki 24 Werurwe 2020, asohora amajwi y’iyi ndirimbo aherekejwe n’amagambo aririmba (Audio Lyrics), yavuze ati “Mwihangane. Twatinzeho gato ntibyoroshye muri iyi minsi.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yatindijwe na Producer Bob wakoze ‘mastering’. Ibitekerezo bya benshi bigaragaza ko bishimiye iyi ndirimbo, bakarenzaho ko batekereje ‘video’ n’ubwo bishobora kutohora ahanini bitewe n’iki cyorezo cya Coronavirus.

Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda icumi (4:10’). Yubakiye ku guhanura buri wese ufite intumbero, imishinga ahanze ijisho n’ibindi yumva ko bizamugirira akamaro ko adakwiye gucika intege n’abamuvuga n’ibyo ahura nabyo.

Iyi ndirimbo ‘Henzapu’ ije ikorera mu ngata indirimbo ‘Fresh’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 500, ‘Katerina’ yarebwe n’abarenga Miliyoni 1 ku rubuga rwa Youtube n’izindi.  

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element (Eleeeh) ikorerwa muri studio Country Records naho ‘mastering’ yakozwe na Bob Pro.Umuhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo nshya yise ‘Henzapu’ yakoze mu gihe cy’amasaha arenga abiri

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading