(Amafoto),Uko byifashe mukwirinda CoronaVirus hanze ya Kigali

Mu turere dutandukanye tw’u Rwanda ingamba zakajijwe abaturage bubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda birinda ko icyorezo cya Coronavirus cyabinjirana.
Byatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri iki Cyumweru nyuma y’itangazo rya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, risaba abaturage kuguma mu ngo zabo, gufunga imipaka no guhagarika ibikorwa bimwe na bimwe.
Abanyamakuru ba IGIHE batembereye mu Mijyi ya Huye, Nyanza, Rwamagana, Musanze, na Rubavu bareba uko abaturage bari kwitwara mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Ubusanzwe muri iyo mijyi, abamotari baba bahari ku bwinshi ariko kuri iki Cyumweru no kuwa Mbere nta n’umwe wigeze ajya mu muhanda ngo agerageze gutwara umugenzi.
Muri iyo mijyi utubari twose turafunze, mu isoko ahafunguye ni ahacururizwa ibiribwa gusa, resitora zimwe na zimwe ziri guteka ariko nta mukiriya wemerewe kuriramo kuko amabwiriza avuga ko agomba gutwara ibiryo akajya kubirira iwe mu rugo.
Mu mujyi wa Huye na Nyanza
Umunyamakuru wa IGIHE, Prudence Kwizera, yageze mu isoko rya kijyambere rya Huye asanga harimo abacuruza ibiribwa gusa n’abakiriya bake.
Abacuruzi baganiriye na we bavuze ko bishimiye icyemezo cya Leta kuko kigamije kubarindira ubuzima.
Mujawabera Innocente ucuruza imboga ati “Iki cyemezo ni cyiza kuko kigamije kuturindira ubuzima. Abakiriya ni bakeya kuko n’uje arahita agura ibyo ashaka agataha ako kanya. Turi kwirinda kwegerana kandi tugakaraba kenshi kugira ngo duhashye icyo cyorezo cyaduteye.”
Muri Gare ya Huye aho abagenzi bategera imodoka nta mugenzi n’umwe wahagaragaye kuri iki Cyumweru. Harimo abashinzwe umutekano wa gare, imodoka zisanzwe zitwara abagenzi ziparitse.
Mu muhanda uva i Huye werekeza mu Karere ka Nyanza nta modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zirimo kugenda; harimo izisanzwe z’abantu ku giti cyabo nazo nkeya.
Ikindi kigaragara muri uwo muhanda ni abanyamaguru bavuye hirya no hino mu mirimo ndetse n’Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Amaduka acuruza ibiribwa ni yo afunguye imiryango naho ahacururizwa inzoga n’ibindi harafunze.
Ibikorwa byo gucuruza amata no kuyasanganiza abagenzi bikorerwa ahitwa kuri Arreté mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye n’ahazwi nko kwa Haji mu Karere ka Nyanza nabyo byahagaze.
Mu mujyi wa Nyanza naho ibikorwa bihuza abantu benshi byafunzwe; mu isoko hari gukora abacuruza ibiribwa gusa kandi bavuga ko abakiriya ari bakeya ugeranyije no mu minsi mike ishize.
Kuri iki Cyumweru haba mu Mujyi wa Huye n’uwa Nyanza hagaragaye abasore basanzwe batwaza abagenzi imizigo bicaye ntacyo bakora bategereje uwabaha akazi ariko bavuga ko bakabuze kuko ibikorwa bitandukanye byahagaze.
Umwe muri bo utivuze amazina yagize ati “Ntabwo tuzi uko tuza kubaho muri iyi minsi kuko ubuzima bwahagaze kandi akazi k’ubukarani ni ko kari kadutunze.”
Mu Mujyi wa Rwamagana
Mu mujyi wa Rwamagana, aho umunyamakuru wa IGIHE, Jean Paul Hakizimana, yageze, yasanze bamwe mu baturage babyukiye mu isoko ari benshi bituma bamwe bagira impungenge ku muvundo w’abantu benshi bashobora no kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus.
Mbere yo kwinjira mu isoko bashyizwe ku mirongo kugira ngo bakarabe. Mu isoko imbere ho hari harimo umubyigano w’abantu benshi biganjemo abacuruzi n’abaguzi.
Yakomereje mu Mujyi asanga ahahuria abantu benshi nko muri Gare hari inzego z’umutekano gusa, imodoka zitwara abagenzi ziparitse.
Umucuruzi witwa Murekatete Safina yashimiye Leta ku cyemezo cyiza yafashe kugira ngo hirindwe ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus, asaba ko hashyirwaho ingamba zatuma abakorera mu isoko badahomba.
Ati “Ingamba zafashwe ni nziza ariko abacuruzi turacyafite ikibazo, uku kwezi nikurangira bashobora kuzatwishyuza inzu dukoreramo nyamara tutaracuruje neza, nasabaga Leta kudufasha kumvisha ba nyir’inzu ko bakwiriye kudohora ntibatwishyuze amafaranga yose.”
Mu Mujyi wa Musanze
Mu Mujyi wa Musanze aho Umunyamakuru wa IGIHE, Nyirandikubwimana Janvière yageze, abaturage biganjemo abacuruzi bamubwiye ko icyemezo Leta yafashe bacyishmiye kuko kigamije kubarindira ubuzima kandi biteguye kugishyira mu bikorwa.
Bamwe mu bacuruza ibiribwa bikenerwa n’abaturage benshi nk’ibirayi, amakara n’ibindi bavuga ko ibiciro byabyo byahise bizamuka cyane kuko abari basanzwe babibagemurira bashobora kuba bumvise itangazo nabi bakaba batinye kubizana nk’uko byari bisanzwe.
Dusabimana Florence ati ” Twari dusanzwe tugemurirwa n’amagare ibirayi, amakara, ibijumba n’ibindi biribwa, abari basanzwe babitugemurira bashobora kuba babyumvise nabi batinye kubizana ngo batabafata, ubu urabona ko nta birayi dufite n’ibihari byavuye kuri 250 byageze kuri 300; amakara nayo yavuye kuri 300 ageze kuri 350, ni ikibazo gikomeye.”
Mu duce dukoreramo utubari n’andi maduka yacururizwagamo ibitari ibiribwa yafunzwe; mu mihanda no ku dusantere abantu ni bakeya ugereranyije n’uburyo urujya n’uruza rw’abantu rwabaga rumeze.
Ahari hasanzwe haparika moto n’amagare bategereje abagenzi ubu ntiwahasanga ibyo binyabiziga, ndetse no mu isoko rya kijyambere rya Goicco Plaza rya Musanze ahacururizwaga ibintu bitandukanye harafunze, usibye ahacururizwa ibiribwa hafunguye.
Mu Mujyi wa Rubavu
Aho Umunyamakuru wa IGIHE, Mukwaya Olivier, yageze mu Mujyi wa Rubavu yasanze naho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus biri gushyirwa mu bikorwa.
Abacuruza ibindi bitari ibiribwa n’ibikenewe by’ibanze bafunze imiryango kandi urujya n’uruza rw’abantu mu mihanda yo mu mujyi rwagabanyutse.
Bamwe mu baturage bavuga ko bishimiye ingamba Leta ikomeje gufata mu gukumira Coronavirus
Inzego z’umutekano ziri mu mujyi mu bikorwa byo gukangurira abaturage gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage kwita ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, gusiga intera byibura ya metero imwe hagati y’abantu no kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.
Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura.
Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.
Minisiteri y’ubuzima itanga inama ko umuntu ugaragaje ibimenyetso bya Coronavirus yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, agahabwa ubufasha adahise akora urugendo, cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.Ahitwa kuri Arrete mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye werekeza i Nyanza
Ibiribwa birimo ibitoki n’umuceri byagurwaga ku bwinshi mu isoko rya Rwamagana
Ibiribwa nk’imboga n’igitoki mu isoko rya Huye
Ibiribwa nk’imboga n’imbuto ni bimwe mu birimo gucururizwa mu isoko rya Rwamagana
Imbere y’isoko rya kijyambere rya Huye hakunze kuba hari urujya n’uruza rw’abantu ariko kuri iki Cyumweru hanyuraga umwe umwe
Imodoka zitwara abagenzi muri Gare ya Huye ntabwo zakoze ndetse n’abasanzwe bahacururiza bahagaritse imirimo
Kwa Haji i Nyanza nta rujya n’uruza rw’abantu ruhari nk’uko byari bisanzwe
Mu Karere ka Huye inzu z’ubucuruzi zirafunze usibye ahacururizwa ibiribwa
Mu Mujyi wa Nyanza inzu nyinshi zafunze imiryango
Mu Mujyi wa Rubavu rwagati urujya n’uruza n’umuvundo byahagaze abantu bigumiye mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus
Mu isoko rya Gisenyi abacuruzi bamwe bigumiye mu ngo zabo ibibanza bakoreramo birimo ubusa
Mu isoko rya Rwamagana ibitoki byari byinshi kuri iki cyumweru
Mu isoko rya kijyambere rya Huye ahenshi bahagaritse akazi ko gucuruza
Mu muhanda mu Mujyi wa Huye rwagati kuri iki Cyumweru
Mu muhanda winjira mu Mujyi wa Huye ni uko byari byifashe kuri iki Cyumweru
Muri Gare yahuye Imodoka zisanzwe zitwara abagenzi ziraparitse
Muri Resitora yo kwa Haji i Nyanza nta bantu barimo kuri iki Cyumweru
Rwagati mu Mujyi wa Huye hakundaga kugaragara abantu benshi ariko ni uko byifashe
Uko byari byifashe ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya Rwamagana
Umupaka muto uzwi nka Petite Barriere uhuza Rubavu na Goma urafunze nta muntu wambuka ku mpande zombi
Usibye ahacururizwa ibiribwa n’imiti ahandi hose harafunze mu Mujyi wa Huye
Utubari twafunze imiryango. Aha ni i Gatagara mu Karere ka Nyanza
Abakora akazi ko gutwaza abagenzi imizigo mu Mujyi wa Nyanza babuze akazi
Abavuye guhaha ibyo kurya mu isoko rya kijyambere rya Huye
Ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya Nyanza
Ahacururizwa imiti mu Mujyi wa Musanze
Ahasanzwe ahacururizwa imyenda mu isoko rya Nyanza
Ahasanzwe hacururizwa inzoga mu Mujyi wa Musanze harafunze
Ahasanzwe haparika imodoka zitwara abagenzi i Nyanza ni uko hameze
Ahazwi nka Labamba hagaragara utubyiniro n’utubari dushyushye mu Mujyi wa Rubavu ni uko hameze
Gare ya Gisenyi irafunze nta modoka n’imwe irimo gusohoka cyangwa ngo yinjire
Gare ya Huye yafunzwe nta bikorwa biri gukorerwamo
Gare ya Musanze yamaze gufunga imiryango
I Musanze mu isoko ibirayi byabaye bike ndetse n’ibiciro birazamuka kubera ko abanyamagare batinye kubizana
Ku Cyumweru i Musanze mu mujyi hagaragaraga abantu bake
I Nyanza mu Mujyi abantu bari bake kuri iki Cyumweru
Abacuruza ibiribwa ni bo bonyine bafunguye mu isoko rya Huye