Ikihebe Kayumba Nyamwasa uyobora RNC aravugwaho kwandura Coronavirus

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hiriwe itangazo rivuga ko umuyobozi w’ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress) ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda,Faustin Kayumba Nyamwasa, yanduye Coronavirus.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuhuzabikorwa mukuru wa RNC, Jerôme Nayigiziki rivuga ko uyu Kayumba Nyamwasa yapimwe agasanganwa Coronavirus kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Mata ndetse ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Charlotte Maxeke, ngo ubuzima bwe bumeze neza.

Ikihebe Kayumba Nyamwasa

Rigira riti “Kayumba yagaragaje ibimenyetso byoroheje kuwa Kabiri,apimwa kuwa Gatatu,ibisubizo biza ku mugoroba.Amerewe neza aho ari kuvurirwa wenyine mu bitaro bya Charlotte Maxeke.Azakomeza kuyobora no guha amabwiriza abanyamuryango ba RNC.”

Kayumba ashinjwa na Leta y’u Rwanda kurema umutwe w’iterabwoba ushamikiye ku ishyaka rya RNC, wihuje n’indi ine igamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Facebook26TwitterMessenger

Siga igitekerezo

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

%d bloggers like this: