02-06-2023

Nyuma y’iminsi mike ari mu bitaro,DJ Miller titabye Imana

Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller mu kuvanga imiziki no gufatanya n’abandi bahanzi mu ndirimbo zibyinitse, yitabye Imana kuri iki cyumeru tariki 05 Mata 2020, nyuma y’iminsi mike yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara yari amaranye igihe gito.

DJ Miller yitabye Imana azize uburwayi

Amakuru aturuka mu muryango we aravuga ko DJ Miller yari amaze iminsi mike mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yivuza ikibazo cy’umutsi w’ubwonko utarakoraga neza, abandi bakavuga ko byatewe n’umunaniro ukabije w’ubwonko ahubwo waba warateye uguturika kwa tumwe mu dutsi tw’ubwonko.

Ikizwi ni uko yari amaze iminsi itanu ashyizwe mu bitaro, ngo avurwe bikanavugwa ko hari uruhande rumwe rutari rugikora neza kubera ubu burwayi.

Leave a Reply

%d bloggers like this: