Nsengiyumva Umunyarwanda Wakubiswe bikomeye n’abasirikare ba Uganda ari mu bitaro

Uyu mugabo w’imyaka 42 yari amaze imyaka irenga itanu aba muri Uganda aho yakoreraga akazi k’ubuhinzi mu gace ka Rushebeya mu Karere ka Kabale.
Nsengiyumva yatangaje ko ajya gutangira kugirirwa nabi, hari ku wa 24 Mata ubwo yagiranaga ubwumvikane buke n’umuturanyi we bapfuye urubibi rw’isambu.

Ubwo we n’umugore we w’umunya-Uganda bari bari guhinga, umuturanyi yatangiye kuvuga ko barengereye isambu yabo bagahinga ku ruhande rwe, niko guhita ahamagaza abasirikare.
Ati “Ubwo abasirikare bazaga, batangiye kudukubita batanagenzuye imbago z’umurima ngo barebe ko twigeze turenga isambu yacu, dore ko atari nako byari byagenze.”
Yavuze ko abo basirikare babiri bari kumwe n’abandi bantu babiri bambaye imyenda isanzwe y’abasivili. Bakomeje kumukubita ubutaruhuka, ari nako abasirikare bamubaza impamvu ari muri Uganda.
Ati “Narakubiswe bikomeye mu mugongo no ku maguru, naratakaga cyane ku buryo uwazaga kuntabara wese yahitaga asubira inyuma akibona ko ari abasirikare bari kunkubita njye n’umugore wanjye.”
Nyuma yo gukubitwa, Nsengiyumva ngo yashyizwe mu modoka ajugunywa ku mupaka.
Abapolisi b’u Rwanda baje kumubona yanegekaye bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Bungwe mu Karere ka Burera. Nyuma yaje koherezwa ku cya Rugarama aho ari kuvurirwa kugeza ubu.
Magingo aya ari koroherwa nyuma yo kwitabwaho n’abaganga gusa afite impungenge ko izo nkoni zishobora kuzamutera ubumuga. Yahise anashyirwa mu kato k’iminsi 14 nk’umuntu uturutse hanze y’igihugu wese muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus.
Iyi Nkuru Tuyikesha IGIHE