10-06-2023

Qatar yahaye u Rwanda toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi

Leta y’u Rwanda muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 29 Mata 2020, imaze kwakira toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi yahawe na Guverinoma ya Qatar, mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ni ibikoresho by

Ni ibikoresho by’ubuvuzi byatanzwe na Guverinoma ya Qatar

Ibyo bikoresho Qatar yabishyikirije Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo gusohoza amasezerano Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Tamim Bin Hamad Al Thani, yasezeranyije u Rwanda n’ibindi bihugu ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Ibikoresho byageze mu Rwanda mu gitondo kuri uyu wa Gatatu

Ibikoresho byageze mu Rwanda mu gitondo kuri uyu wa Gatatu

Ibyo bikoresho byageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu bizanywe n’indege ya Qatar Airways, birimo imyambaro yabugenewe abaganga bambara ibatwikira kuva ku mutwe kugera ku birenge, inkweto, udupfukamunwa, uturindantoki, ndetse n’ibikoresho byo gupima icyo cyorezo n’ibindi.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yari yavuze ko Guverinoma ya Qatar igiye kohereza ku buryo bwihutirwa ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu birimo Algeria, Tunisia na Nepal, mu rwego rwo gufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Binyuze muri Kompanyi y’indege ya Qatar Airways, Guverinoma ya Qatar yashoye imari mu Kibuga cy’indege kiri kubakwa i Bugesera, ndetse no mu ntangiriro z’uyu mwaka ikaba yaremeje ko yaguze imigabane ingana na 49% muri Kompanyi Nyarwanda y’indege ya Rwandair.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko ibi bikoresho bije bikenewe kuko bije kunganira ibyo Leta y’u Rwanda yari yaraguze mu rwego rwo kwita ku barwayi ba COVID-19.

Yagize ati “Birumvikana ko iriya myenda ikoreshwa cyane kuko nk’umukozi ashobora gukoresha igera kuri itanu ku munsi. Uko yinjiye mu cyumba cy’umurwayi ni ko agomba kugenda ayambaye yarangiza akayikuramo ikajugunywa.

Ari abafotomo, ari abaganga, ari ababazanira ibiryo bagomba kuba bafite iyo myenda”.

Minisitiri Ngamije yavuze ko ibi bikoresho byatanzwe hamwe n’ibyari bisanzwe bihari bishobora gukoreshwa mu gihe kitari munsi y’amezi atatu.

Yavuze kandi ko kuba igihugu cya Qatar kizirikana u Rwanda muri ibi bihe ibikoresho nk’ibi bishakishwa n’ibihugu bitandukanye, ari ikimenyetso cy’uko umubano hagati y’ibihugu byombi wifashe neza.

Ni ibikoresho birenze toni 15, bikaba bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika.

Amahoto (KigaliToday)

Leave a Reply

%d bloggers like this: