23-09-2023

#COVID19: Perezida Museveni na Kadaga Bakomeje intamabara y’amagambo bapfa amafaranga yiswe ko ari ayo kurwanya KoronaVirusi

0

Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Virus ya Corona izwi nka COVID19, aho ibikorwa bitandukanye by’ubukungu byahagaze kurugero rwa 100% mu bihugu bimwe na bimwe, hamwe abaturage bagiye bagatungwa na Leta, abayobozi bakitanga mu bushobozi bwabo; ariko ntabwo ariko bimeze mu gihugu cya Uganda kuko wari umwanya w’inzego zitandukanye uhereye ku Inteko Ishinga Amategeko iyobowe na Rebecca Kadaga wo kwigizwaho umutungo aho yemeje ko buri mu Depite muri Uganda ahabwa miliyoni 20 z’amashilingi naho ingano rusange yiyo ngengo y’imari ikaba miliyari zisaga 300.

Rebecca Kadaga Ugandan lawyer


Ibintu byaje gusakuza ubwo byagaragaye ko hari amafaranga menshi asaguka nyuma yo gukuba miliyoni 20 n’umubare w’abagize Inteko ishinga Amategeko ariko ntagaragazwe aho yagiye, akaba agera kuri miliyari 6 z’amashiringi. Nyuma yuko amafaranga agereye kuri kompti z’abadepite Perezida Museveni yavuzeko ayo mafaranga yohererezwa mu turere abo badepite bakomokamo ariko Umukuru w’Inteko ishinga amategeko Rebecca Kadaga nawe ararahira avugako ayo mafaranga atazahabwa uturere ahubwo abadepite be bazayakoresha. Yagize ati “kuki mureba amafaranga yahawe Inteko ishinga Amategeko gusa kandi namwe mwese mwarihaye amafaranga yo kurwanya COVID19? Ibi rwose ni ibikorwa bigamije kurwanya ndetse nokubangamira ubutegetsi nshingamategeko ubusanzwe bwigenga”
Ibintu byaje gusubira urudubi ubwo Perezida Museveni yakoresheje umudepite witwa Gerald Karuhanga uhagarariye Akarere ka Ntungamo wasabye inteko (Petition) ko amafaranga bahawe bayasubiza; ibyo byatumye Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Michael Elubu abona nuko asaba Inteko kumva ubusabe bagasubiza amafaranga.
Kadaga ariko nawe ntiyacecetse yibukije abayobozi muri Uganda guha amahoro Inteko ishinga Amategeko abibutsa ko ibigo bitandukanye byagiye bifata amafaranga kandi bidafite umubare munini w’abayagenewe nk’Inteko ishinga Amategeko. Yagize ati “Ibiro bya Minisitiri w’intebe byahawe miliyari 59, Minisitiri w’ubuzima ihabwa miliyari 94, Minisiteri y’itumanaho ihabwa miliyari 6, buri karere gahabwa miliyari 169……..yashoje agira ati “nta kigo cya Leta na kimwe kitahawe Ingengo y’Imari, kuki mureba Inteko Ishinga Amategeko gusa kandi aritwe twatowe n’abaturage gusa?”


Kadaga yabaye nkukomoza ku kibazo cy’amatora ko NRM ishaka kwigwizaho imitungo bityo ikagaragaza ko ariyo iri gufasha gusa abaturage, mu gihe abagize Inteko ishinga Amategeko banakomoka mu mashyaka menshi atandukanye batemerewe kwegera abo bayobora muri ibi bibazo. Abashatse gufasha kubushake abo bahagarariye bagiye bafatwa bagafungwa bashinjwe kudakurikiza amategeko agenga COVID19 harimo no kuba bashinjwa kuyikwirakwiza.
Ikigaragara nkuko Speaker Kadaga abivuga, ikibazo ni ugushaka abo bazagerekaho ibi bibazo byabaye agahomamunwa byo kwigwizaho imitungo ya Leta byakozwe na NRM ishyaka rya Museveni bitwaje icyorezo cya COVID19.

Tuyikesha Rushyashya

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: