23-09-2023

Ishusho ku munsi wa mbere abantu bongeye gusubira mu mirimo

0

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yafashe imyanzuro inyuranye irimo no kwemerera imwe mu mirimo yari yarahagaze kongera gusubukura, ariko hagakomeza kubahirizwa amabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Muri Gare ya Remera ni uko abagenzi basabwaga kuba bahagaze mbere yo kwinjira mu modoka

Muri Gare ya Remera ni uko abagenzi basabwaga kuba bahagaze mbere yo kwinjira mu modoka

Iyo mirimo yemerewe gusubukura yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, nk’uko Inama y’Abaminisitiri yari yabyanzuye.

Kuba imirimo imwe n’imwe harimo iy’ubucuruzi ndetse n’ingendo byemerewe gusubukura ariko, ntibivuga ko icyorezo cya COVID-19 cyarangiye mu Rwanda, ari na yo mpamvu abantu basabwa gusubukura imirimo ariko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Hirya no hino mu gihugu abantu bazindutse bajya mu mirimo yabo, ndetse bamwe ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi bari batangiye gusukura no gutegura aho bari basanzwe bakorera.

Mu mafoto atandukanye, Kigali Today irakwereka uko hirya no hino abantu bazindukiye mu mirimo yabo.

Mu modoka zitwara abagenzi umubare w

Mu modoka zitwara abagenzi umubare w’abasanzwe bagendamo wagabanutse

Mbere yo kwinjira muri Gare ni ukubanza gukaraba

Mbere yo kwinjira muri Gare ni ukubanza gukaraba

Jeremie Nyandwi, umucuruzi w

Jeremie Nyandwi, umucuruzi w’amavuta yo kwisiga i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Ku mugoroba yabanje gukora isuku yitegura gutangira akazi uyu munsi

Umucuruzi Nyandwi yaraye akoze isuku ngo azinduke afungura iduka

Umucuruzi Nyandwi yaraye akoze isuku ngo azinduke afungura iduka

I Muhanga ahitwa mu Cyakabiri, ku mugoroba nta rujya n

I Muhanga ahitwa mu Cyakabiri, ku mugoroba nta rujya n’uruza rwahagaragaraga

Inkuru tuyikesha KigaliToday

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: