23-09-2023

Kiyovu Sports iritegura kwacyira umutoza mushya

0

Umunyarwanda Karekezi Olivier wabaye umutoza mukuru wa Rayon Sports mu myaka ibiri ishize, ashobora kugaruka mu Rwanda ari umutoza wa Kiyovu Sports nk’uko amakuru aturuka ku mpande zombi abyemeza.

Karekezi Olivier yamaze kumvikana na Kiyovu Sports kuyibera umutoza ndetse ashobora kuyitoza mu mwaka utaha w’imikino

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo byatangiye kuvugwa ko Karekezi Olivier ari mu biganiro na Kiyovu Sports kugira ngo ajye kuyibera umutoza mukuru.

Ibi byabaye nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’uyu mugabo wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, na Musanze FC yo mu Majyaruguru, na yo yifuzaga ko yayibera umutoza.

Kiyovu Sports ni yo ishobora kwegukana Karekezi nyuma y’uko Musanze FC igenze buhoro mu biganiro bitewe n’uko Akarere ka Musanze gafite iyi kipe mu nshingano, kanzuye ko nta mutoza urengeje umushahara wa miliyoni 1 Frw uzongera guhabwa akazi cyangwa umukinnyi urengeje miliyoni 3 Frw uzongera kugurwa.

Karekezi Olivier na Kiyovu Sports bamaze kwemeranya gukorana ndetse hasinywe imbanzirizamasezerano nk’uko amakuru IGIHE ikesha impande zombi abivuga.

Ukuri guhari ni uko kuva Karekezi Olivier avuye muri Rayon Sports mu buryo butunguranye, byasaga n’ibigoye ko yakongera kugaruka gukorera mu Rwanda.

Police FC na AS Kigali ziri mu makipe yamwifuje mu gihe Bugesera FC yari yamwoherereje amasezerano, agomba kuyitoza guhera mu Ugushyingo, ariko bipfa ku munota wa nyuma, aguma i Burayi.

Nyuma y’uko izo mbogamizi zirangiye, kuri ubu Karekezi ashobora kongera kugaruka mu Rwanda, aho nta gihindutse azatoza Kiyovu Sports mu mwaka utaha w’imikino.

Kiyovu Sports yasigaranywe na Ruremesha Emmanuel wari wungirije ubwo Umurundi Mugunga Dieudonné uzwi nka Buruchaga, yasezeraga ku mirimo yo kuyitoza kubera umusaruro muke mu Ukuboza 2019.

Karekezi w’imyaka 37, yakiniye APR FC mu Rwanda n’amakipe atandatu ku mugabane w’Uburayi no muri Afurika. Afite impamyabushobozi y’ubutoza itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi “UEFA A Licence”.

Atoza Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, yegukanye igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana igikombe cy’Intwari.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: