23-09-2023

Mu Rwanda, hagiye gutangira kwifashishwa Robots, mu gupima abarwayi ba COVID-19 no kubika amakuru yabo

0

Minisiteri y’Ubuzima yakiriye robots eshanu zahawe amazina ya Akazuba, Ikirezi, Mwiza, Ngabo n’Urumuri, zizakoreshwa by’umwihariko mu gupima umuriro no gukurikirana abarwaye Coronavirus no kubika amakuru yabo.

Izi robots zashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kabiri, mu gikorwa cyabereye ku kigo cya Kanyinya kivurirwamo abanduye Coronavirus.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yashimye uburyo inzego zitandukanye zikomeye gushyira hamwe, iki kikaba ari ikimenyetso cy’uburyo ikoranabuhanga rikomeje kwifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

Ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwiyongera ku bundi u Rwanda rurimo kwifashisha mu rwego rw’ubuvuzi, nko gukoresha indege nto za drones mu kugeza amaraso ahabwa indembe mu bitaro bitandukanye, kuzifashisha mu gutera imiti yica imibu itera malaria no gutanga amakuru ajyanye no kwirinda Coronavirus.

Yakomeje ati “Izi robots zizihutisha imitangire ya serivisi zinarinde abakozi bo mu nzego z’ubuzima kuba bakwandura COVIDー19.”

Izi robots zifite ubushobozi bwo gufata ibipimo abantu bari hagati ya 50 na 150 mu munota umwe, kugeza ibiribwa n’imiti ku barwayi, gufata amakuru yabo no kumenyesha umuganga igihe hari ibimenyetso bidasanzwe umurwayi agize.

Izi robots zatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP.

Minisitiri Ngamije Daniel aheruka kubwira itangazamakuru ko izi robots zizunganira abakora mu rwego rw’ubuzima ku rwego rukomeye.

Yagize ati “Tubikoresha kugira ngo byunganire abakozi bo kwa muganga, dufite robot izajya ipima ibipimo by’ibanze nk’umuriro, uko umuntu ahumeka, ushobora kuyiha porogaramu yo gufata umuvuduko w’amaraso, mbese muri rusange ni igikoresho gishobora kunganira abakozi bo kwa muganga bita ku barwayi banduye.”

Yavuze ko nko mu bihugu bitandukanye, hari aho bagiye babura abakozi bita ku barwayi ba Coronavirus, ku buryo u Rwanda rwahisemo ko mu igenamigambi hashyirwamo kwifashisha ibikoresho byakunganira abakozi basanzwe kwa muganga, nko mu gihe zifata ibipimo, umuganga cyangwa umuforomo abe akora ibindi bituma“umurwayi afatwa neza kurushaho.”

Dr Ngamije yakomeje ati “Hari izindi zizajya zigemura zikageza n’amafunguro mu barwayi bitabaye ngombwa umukozi, [zunganire] ba bandi bakora muri za hotel cyangwa kwa muganga tubatangaho amafaranga kugira ngo bajye kugemurira ibiryo bantu tuba twacumbikiye.”

“Ibyo byose ni ibituma tworoshya ibikorerwa abarwayi dufite, bishobora kujya binatanga n’ibisubizo by’ibizamini, nabyo bigatuma abarwayi dufite tubaha ibisubizo vuba tutagombye gutegereza ko muganga cyangwa umuforomo aboneka mu kujya gutanga ibyo bisubizo.”

Kugeza kuri uyu wa Mbere abanduye Coronavirus mu Rwanda ni 297, abakize ni 203, bivuze ko abakirwaye ari 94. Nta murwayi uritaba Imana.Robots eshanu zigiye kwifashishwa mu buvuzi bw’abarwaye Coronavirus

Inkuru Tuyikesha Igihe

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: