Cassien Ntamuhanga wibereye Mozambique, umuryango we uramuvumira ku gahera

Cassien Ntamuhanga wakatiwe igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu(25) kubera ibyaha byo kurema imitwe y’iterabwoba mu Rwanda, ngo yaba barizwa mu gihugu cya Mozambique igihe umuryango we yataye muri Uganda ubayeho ku kaburende.

Ntamuhanga Cassien wagaragaye kenshi mu bikorwa by’iterabwoba bya RNC na FDLR hagati y’umwaka 2013-2014, amaze iminsi yumvikana mu biganiro kuri youtube akwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bwabo ndetse no gushishikariza urubyiruko kujya mu mutwe w’iterabwoba, ubu ngo ahari muri Mozambique, ari gucunga imitungo ya sebuja Ikihebe Kayumba Nyamwasa.
Uyu mugabo kandi benshi bazi nk’umwanditsi w’ikinyamakuru rutwitsi cyiyita “ABARYANKUNA” wakunze kurangwa n’imico y’ubuhezanguni ndetse n’ ubutagondwa , afite umugore n’abana babiri (2) yataye mu gihugu cya Uganda, babayeho nabi cyane kuko batabasha kubona ibibatunga.
Bamwe iki kinyamakuru cyaganiriye nabo bari muri Uganda, bazi imibereho y’umuryango wa Ntamuhanga, batubwiye ko bitewe nuko yananiwe kwita ku muryangowe ngo urugo rwe rwatashyemo undi mugabo.
“Yewe sinkubeshye umugore n’abana be bari babayeho nabi, iyo bitaza kuba iby’uriya mugabo w’umugande wamwinjiye, byibuze ubu basigaye babona udutoki n’akawunga byo kurya. Kandi narumvishe ngo undi yibereye Maputo mu mari za Kayumba nta n’urupfusha yohereza,” umwe mubatuganirije utarashatse ko tuvuga izina rye niko yadutangarije.
Ntamuhanga Cassien, mu mwaka wa 2013-2014, nibwo yinjiye mu mitwe y’iterabwoba, nuko atangira guhamagarira abantu kumusanga ndetse akajya abinjizamo amatwara yo kwanga ubuyobozi bw’u Rwanda. Bidatinze rero mu 2014 yaje gufatwa ahamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukora ibikorwa by’iterabwoba ndetse n’umugambi wo kugambira, kugirira nabi Umukuru w’igihugu, akatirwa igifungo cy’imyaka 25.
Mu mwaka wa 2017, Cassien Ntamuhanga yaje gutoroka yerekeza muri Uganda aciye mu nzira z’ubusamo ku mupaka wa Cyanika, ajya kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, inzira yakoreshejwe n’abantu benshi bashakaga kwinjira muri uwo mutwe w’iterabwoba.
Akigera iyo muri Uganda, aho yaje kwakirwa neza cyane Kayumba, yamusabiye urwego rushinzwe ubutasi bw’ingabo za Uganda(CMI), n’urushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO), kumujyana muri Ambadase ya afrika y’epfo bakamusabira ibyangombwa, byo kwambuka akajya muri South Africa.

Nyuma y’igihe gito, urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Uganda nirwo rwaje kumushakira ibyangombwa by’inzira birimo Passport na Visa kugirango asange Sebuja Kayumba Nyamwasa, muri Afrika y’epfo. Akigera muri Afrika y’Epfo, Kayumba Nyamwasa yamufashije gutangiza ishyaka ryitwa RANP Abaryankuna rikorera mu kwaha kwa RNC byumwihariko Kayumba Nyamwasa.
Iri shyaka RANP-Abaryankuna ryahawe inshingano zo gushaka urubyiruko rujyanwa muri RNC mu mugambi wo kurushora mu bikorwa by’iterabwoba no guhungabanya umutekano mu mujyi wa Kigali ndetse no kubinjiza mu mutwe w’iterabwoba wa P5 wibumbiyemo amashyaka PDP-imanzi, FDU-Inkingi, Amahoro PC, RNC na PS-Imbarakuri, kukuriwe na Kayumba Nyamwasa.
Kuva ubwo Ntamuhanga yatangiye kujya yandikira urubyiruko rwo mu Rwanda, akoreresheje uburyo butandukanye bw’itumanaho arushishikariza kujya mu bikorwa by’iterabwoba bya RNC ko bazajya bishyurwa amafaranga menshi.
Abinyujije ku witwa Ndayizera Phocus, Ntamuhanga, yinjije Karangwa Eliakim, warusanzwe ari umutekinisiye w’ibikoresho bya elegitoronike. Karangwa, agendeye ku bumenyi yarasanzwe afite, yahise atangira gukora ibikorwa byo guhungabanya umutekano yangiza imiyoboro y’amashanyarazi mu mujyi wa Kigali.
Guhera ku italiki ya 20-22/11/2018, abantu 13 yari yarinjije muri ibyo bikorwa by’iterabwoba mu mugi wa Kigali barafashwe, bamwe muri abo harimo; Ndayizera Phocus, Karangwa Eliakim, Niyihoze Patrick, Byiringiro Garno, Niyonkuru Emmanuel, Nshiragahinda Erneste, Munyensanga Martin, Ukurikiyimfura Theoneste, Bikorimana Bonheur, Mushimiyimana Yves na Bizimana etc… Aba bose bafungiye muri gereza zitandukanye ari nabo ducyesha amakuru yose y’uburyo Ntamuhanga, yinjizaga urubyiruko muri iyi mitwe y’iterabwoba ndetse n’uburyo yateguraga ibyo bikorwa byo guteza umutekano mucye.
Mu buhamya batanze bavuze ko RNC ya Kayumba Nyamwasa, ariyo yakoreshaga Cassien Ntamuhanga, mu migambi mibisha yo gusenya ibikorwa remezo by’u Rwanda, harimo gutera ibisasu ku bikorwa remezo bikurikira, ku biro bikuru bya FPR Inkotanyi biherereye Rusororo, uruganda rw’Inyange, gusenya ibigega bya peteroli, bya essence, imodoka zibitwara byose biherereye i Rusororo na Gatsata ndetse no kubangamira igikorwa cyo kwita izina cya 2018.
Amakuru atugeraho, kandi, dukesha umwe mu nshuti zacu uba gihugu cya Uganda, avuga ko taliki ya 2/9/2019, Ntamuhanga Cassien, yagiranye inama na Capt Cassien Nshimyimana alias Gavana, Umuyobozi mukuru wa RUD-urunana, Umutwe w’inyeshyamba ziyomoye kuri FDLR FOCA, Fank Ntwari, Muramu wa Kayumba Nyamwasa na Frank Ruhinda muramu wa Patrick Karegeya, yabereye muri Kampala Serena Hotel. Ku murongo w’ibyigwa harimo, gutegura ibikorwa bya RNC birimo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda, birimo kugaragaza ko mu Rwanda nta mutekano uhari, kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse no kwangiza ibikorwa remezo.
Ntamuhanga, umaze igihe mu gihugu cya Mozambique aho akoresha ikinyamakuru kitwa AbaryankunaTV, gikorera mu kwaha kw’ikihebe Kayumba Nyamwasa, gikwirakwiza icengezamatwara ryiganjemo gusebya ndetse no kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bwabo.