26-04-2024

Gilbert Mwenedata igikoresho cya Kayumba Nyamwasa, yasuzuguwe bikabije mu kiswe Rwanda Bridge Builders

Gilbert Mwenedata umugabo wamenyekanye mu mwaka wa 2013 ubwo yageragezaga kwiyamamariza mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko nk’umukandida wigenga, kuri ubu uyu mugabo yifatanije na RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse na FDU-Inkingi mu mugambi wo gushinga icyo bise Rwanda Bridge Builders.

Gilbert Mwenedata

Amakuru ducyesha umwe mu bantu bahafi ba Mwenedata Gilbert, avugako igitecyerezo cyo gushinga Rwanda Bridge Builders, cyaturutse muri RNC na FDU-Inkingi nyuma yaho impuzamshyaka ya P5 babarizwagamo ishyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ndetse na RNC, itangiye gucikamo ibice.

Ibi rero ngo byakozwe mu mugambi wa Kayumba wo guhangana n’abamwiyomoyeho ndetse no kwikuraho icyasha cyo kuba RNC ari umutwe w’iterabwoba. Mwenedata ngo yatecyerejwe nku muntu utarakunze kugaragara mu bufatanye na bumwe bwiyi mitwe yombi, bityo ngo kumushyira imbere, benshi bari kumwumva kuruta uko bakumva Kayumba cg abo muri FDU-Inkingi nayo imaze kumenyekana nk’umutwe w’iterabwoba.

Ikihebe Kayumba Nyamwasa

Mu nama yabaye ku mataliki ya 23-24 gicurasi 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga, yari yatumiwemo amashyaka yiyita ayo muri opozisiyo ndetse n’imiryango idaharanira inyungu, byose bigera kuri 36, Mwenedata yagaragaye asobanurira abari bitabiriye inama, uburyo bakwihurizahamwe mucyo bise Rwanda Bridge Builders, ndetse anasobanura imigabo n’imigambi yacyo.

Benshi mu bari bitabiriye iyi nama bayivuyemo itarangiye, abandi nabo ngo yarangiye badasobanukiwe neza imikorere ya Rwanda Bridge Builders, dore ko bashinjaga Mwenedata ko yimanye ubwisanzure muri iyi nama, ahubwo ijambo rigaharirwa abari muri RNC, FDU-Ingingi ndetse n’ishyirahamwe ry’abagore RIFDP (Le Réseau international des femmes pour la Démocratie et la Paix rishamikiye kuri FDU-Inkingi. Uwagerageje kuvuga ko harimo ubusumbane muri iyo nama Richard Rugira, ukuriye ishyaka NPC, we yahise akurwa ku murongo kuko ngo yaratangiye kubavangira.

Mu nkuru ya Jambo ASBL ishyirahamwe rizwiho imikoranire ya hafi nahafi na FDU-Inkingi ndetse na Ingabire Victoire, mu nkuru yaryo yasohotse kuri Jambo.net yagaragayemo Mwendedata Gilbert ari gushishikariza amashyaka n’amashyiramwe yiyita ayo muri opozisiyo kumusanga bakihuriza muri Rwanda Bridge Builders, muri iyi nkuru kandi bagaragaza ubuyobozi bwagatenganyo bwiki kintu bashinze, Perezida ni Mwenedata washinze ishyaka IPAD, Mukankusi charlotte usanzwe uba muri RNC, Daphrose Nkundwa uba muri FDU-Inkingi ndetse na Ndagijimana JMV uyu nawe aba muri FDU-Inkingi.

Nubwo Mwedata yashyizwe imbere nk’agakingirizo kiyi mitwe, ntibyamuhiriye kuko, amashyaka yiyita ayo muri opozisiyo, ndetse n’amashyirahamwe adaharanira inyungu, byose ngo byavumbuye imigambi ye na Kayumba, bityo barahirira kuba batakwihuza muri iki bise Rwanda Bridge Builders.

Tubibutse ko Mwenedata Girbert mu mwaka w’2013, ubwo yageragezaga kwiyamariza kuba umwe mubadepite bazahagararira abaturage mu nteko nshingamategeko, benshi bamwibukira ku buryo iyo yajyaga kwiyamaza mu bice by’icyaro yakundaga gushora amafaranga menshi agurira abaturage inzoga ndetse n’ibigage ngo bakunde bamwibonemo ariko byaje kurangira bamwigaritse abura amajwi.

Nyuma yo kubura amahirwe yo kuba umu depite ndetse no kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora yo 2017, uyu mugabo yigiriye inama yo kuva mu gihugu kugirango abone uburyo ajya kwifatanya nabiyita abo muri opozisiyo mu mugambi wabo wo gusebya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu kwezi kwa kanama mu 2018 Mwenedata Gilbert yatangaje ku mugaragaro ko ashinze ishyaka IPAD (Innitiative du people pour l’Allience Democratique) yita ko ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda. Muri uwo mwaka kandi nibwo Mwenedata yaje kwegerwa n’abagize umutwe w’iterabwoba wa RNC bagamije kumwifashisha no kumukoresha kugirango abe umwe muribo ndetse amakuru avuga ko bemeranyije ko bazakorana mu bundi buryo ariko butari ukujya byeruye muri P5, ntibyaje gutinda kuko Mwenedata yagiye akorana ibiganiro byinshi ku maradio y’abasize bahekuye u Rwanda ndetse kandi afatanyije n’abandi bo mu mitwe y’iterabwoba ya P5 ndetse na MRCD.

Abakurikiranira hafi iby’iki kintu kitwa Rwanda Bridge Builders bemeza ko Mwenedata n’ubusanzwe ntambaraga afite zishobora gutuma yigarurira amashyaka agera kuri 36 ndetse n’amashyirahamwe adaharanira inyungu (societe civile) dore ko Kayumba Nyamwasa umwihishe mu bitugu nawe ibye byamaze kuvumburwa ndetse ko ntamwanya bafite wo gukorana na ba rusahurira munduru.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading