29-11-2023

Charles Kambanda yunze mu ry’ikihebe Kayumba Nyamwasa, atangaza byeruye intambara ku Rwanda

0

Mu kiganiro cyatambutse kuri radiyo Televiziyo Ubwiyunge y’ingirwashyaka CNRD-Ubwiyunge n’inyeshyamba za FLN ikorera kuri murandasi, Inararibonye mu gufata abakobwa ku ngufu Charles kambanda yumvikanye ahamagarira abanyarwanda gufata intwaro bagatera ndetse bakanatwika u Rwanda.

Charles Kambanda, wasaritswe n’ingengabitekerezo ya jenoside dore ko kuva yagera hanze y’u Rwanda yahisemo kwifatanya n’ibigarasha cyangwa se abahunze ubutabera mu Rwanda, dore ko yahise akorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda. Si ibi gusa kandi kuko yahise ananifatanya n’interahamwe zashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni, dore ko we atemera ko iyi jenoside yabayeho, ko itegeze iba ahubwo ari ibihimbano bya FPR inkotanyi, nyamara ntawe utazi ubutwari bw’inkotanyi mu guhagarika iyi jenoside ndetse no kongera kubanisha abanyarwanda.

Dr Charles Kambanda

Abazi neza Kambanda bemeza ko uyu mugabo yabaswe n’ingeso y’ubusambanyi ndetse n’impamyabumenyi y’ikirenga (professor) avuga ko afite mu by’amategeko ari impimbano cyane ko nta nahamwe yigeze yerekana aho yayikuye, dore ko mu biganiro yirirwa atanga ku maradio y’aba jenosideri akorera kuri murandasi aba yuzuyemo n’icengezamatarwa risubiza abanyarwanda mu bihe by’ivanguramoko bya mbere ya 1994.

Dr Kayumba Nyamwasa

Benshi mu basomyi b’ikinyamakuru my250tv bakurikiye ikiganiro yakoreye kuri iyi radio ya CNRD Ubwiyunge bemeza ko uyu mugabo ari umuswa cyane kuko ibyo avuga byuzuyemo ibinyoma.
Muri icyo kiganiro yumvikana atangaza ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ngo yahaye amafaranga umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi HCR, umuherwe Bill Gate ndetse n’uwari perezida Ameica Bill Clinton kugirango bamukingire ikibaba mu guhonyora uburenganzira bw’impunzi. Umwe mubasesenguzi ba politike y’akarere k’ibiyaga bigari yagize ati:” Ibyo Kambanda avuga ni urwango yanga ubuyobozi bw’u Rwanda kuko mubyo avuga byose nta gihamya irimo, none se ni gute, igihugu nk’u Rwanda kikiri mu nzira y’iterambere cyabona amafaranga yo guha umuherwe wa mbere ku isi nka Bill Gate”!

Muri icyo kiganiro kandi Kambanda uzwiho cyane ubusambanyi, cyane ko igihe yari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda yajyaga ashukisha abakobwa amanota kugirango aryamane nabo ababyanze akabasibiza muri iryo somo, yakomeje avuga ko impunzi z’abanyarwanda zibasiwe na leta y’u Rwanda aho ziri hose, nyamara mu byukuri bizwi neza ko u Rwanda kuva mu mpera z’umwaka w’2017 aribwo rwakuyeho sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bahunze hagati ya 1959 na 1994, kubera ko impamvu zari zatumye bahunga zavuyeho, uyu mwanzuro kandi washyigikiwe na HCR mu kwezi k’ukuboza kuwo mwaka wahise utangira gushyirwa mu bikorwa.

Kuva taliki ya 31/ ukuboza 2017 nibwo Ibihugu byari bicumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda nka Congo Brazaville, Zambia, Mozambique n’ibindi, byahise bishyira mu bikorwa uwo mwanzuro wo gukuraho sitati y’ubuhunzi. Iyo impunzi ikuriweho sitati bisobanuye ko iba ikuriweho imfashanyo yahabwaga na HCR, ikamburwa uburenganzira nk’impunzi ndetse ibihugu biyicumbikiye bigasigarana uburenganzira bwo kuyifata nk’umwimukira utemewe n’amategeko, none izo mpunzi Kambada avuga azikura he?

Ibi nibyo byatumye Charles Kambanda yigira impunzi ya Politike ajya gufatanya nabakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ndetse no guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho abo yita impunzi ziri mu mashyamba ya Congo, ari abibumbiye mu mitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN, P5, RUD-Urunana n’imiryango yabo, abandi bakaba bafashwe bugwate n’iyi mitwe bakoreshwa mu mirimo nko gutwika amakara, guhinga kugirango haboneke ibitunga iyi mitwe.

Ibi kandi bishimangirwa n’umuvugizi wa UNHCR Simon Englebert Lukubu, muri DR Congo, aho yatangarije ikinyamakuru BBC ko “nta nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri DR Congo”, ibi akaba yabitangaje ubwo Rukokoma Faustin twagiramungu wamunzwe n’ingengabitecyerezo ya Jenoside, mu minsi ishize ubwo yatabarizaga imitwe ya FLN, FDLR ubwo yarisumbirije n’ingabo za FARDC mu gikorwa bise Zokola 1 na Zokala 2 muri gahunda yo kwirukana imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya congo

Benshi mu banze gutaha mu rwababyaye bakaba bakiri mu bihugu by’Iburayi, Afurika na America, aho bakomeje kwiyita impunzi za politiki, nyamara mu byukuri baranze gutaha mu Rwanda kubera ibyaha bakurikiranyweho bijyanye n’uruhare bagize muri jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko abenshi batinye ibihano bafakatiwe n’inkiko Gacaca. Muri aba kandi harimo nabahunze bari bakurikiranweho n’ubutabera mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Aba biyita impunzi rero nibo bashinze iyi mitwe yiterabwoba ikorera mu mashyamba ya Congo, Kambanda atabariza.

Charles Kambanda mu binyoma byinshi, yanavuze ko leta y’u Rwanda ari iyi by’ibyihebe ko ngo bagomba kuyirwanya bivuye inyuma bakoresheje intwaro n’umuriro. Aha ugasanga uwo muriro avuga ariwe warukwiye guhitana kuko ariwe kihebe gikorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, washyizwe ku rutonde n’impugucye z’akanama k’umuryango w’abibubye nk’umutwe w’iterabwoba ugambiriye guhungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Uwabanye na Charles Kambanda ariko bakaza gutandukana kubera ibikorwa bye, yadutangarije ko uyu mugabo wasaritswe n’ingengabitecyerezo ya Jenoside ndetse akaba n’imbata y’uburaya yitwikiriye ingirwampamyabumenyi y’amashuli, agakorana n’ikihebe Kayumba Nyamwasa gishakishwa n’amategeko mpuzamahanga, Rujugiro Tribert Ayabtwa, umujenosideri Kabuga Felicien uherutse gufatirwa mu Bufaransa ndetse n’ubuyobozi bwa FDLR, mu gukwirakwiza ibinyoma ku buyobozi bw’u Rwanda, ku mafaranga y’umurengera bamuha dore ko ibyo akora atari ibyo yinginga ahubwo ari urwango yahoranye kuva cyera agikora no muri Kaminuza y’u Rwanda.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: