Covid-19: Min Prof. Shyaka- Ntabwo twaciye kunywa inzoga

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko kunywa inzoga bitaciwe ahubwo ari utubari twose twafunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi( Covid-19). Ibyo ngo ntibikwiye guteza urujijo.
Ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: “ Tuvanemo urujijo! Ubutumwa natanze kuri RBA n’itangazo rya RDB ntibivuguruzanya, biruzuzanya. Ubutumwa bwombi buri mu murongo w’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri mu kwirinda COVID19. Ntabwo twaciye kunywa inzoga; no mu maduka ziracuruzwa!Ariko twafunze utubari twose, hose”.

Yakomeje agira ati: “Akabari ntikihishira! Uwiringira ruswa/ ikimenyane agakora akabari, arahanwa. N’uhindura resitora/hoteri mo akabari, na we ni uko. Tureke gutekinika. Twese, abayobozi n’abacuruzi, twubahirize amabwiriza yo kurwanya Covid19. Nta yindi siyansi bisaba”.
Abakurikira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase kuri twitter bagiye batanga ibitekerezo bamwe bagaragaza ko kugira ngo gufunga utubari bishoboke ari uko ibinyobwa abantu basanga muri utwo tubari byareka gukorwa n’inganda, abanda bagaragaza ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakwiye kongera ingufu mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo.
Umwe muri bo yagize ati: “Buriya rero bamwe babirengaho babizi ,ugasanga n’inzego z’ibanze zinabizi zikabirenza amaso kubera kutiteranya. Birakorwa mu duce twose. Ahubwo ibihano bizamurwe”
Undi ati: “Aya mabwiriza hamwe na hamwe yangizwa nkana ahanini ku burangare bw’inzego zibanze cyanecyane mu midugudu, mu tugari no mu mirenge bitewe na ruswa ndetse n’ikimenyane cya bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze”.
Mu kiganiro Prof. Shyaka yatanze, yavuze ko bimwe mu bituma Igihugu kitabasha kuganza kiriya cyorezo ari uko amabwiriza yo gufunga utubari atubahirizwa, aho usangwa bamwe banatwimurira ahandi bagakomeza bagakora.
Avuga ko mu bugenzuzi bakoze kubufatanye na Polisi y’Igihugu n’inzego z’ibanze kugira ngo bakurikirane ikibazo cyabatubahiriza amabwiriza bagafungura utubari, mu gihe cy’umwezi kumwe bafashe utubari dusaga 3500, basangamo abantu bakabakaba ibihumbi 13.
Ati: “… rimwe na rimwe usanga ibyari utubari byiyise resitora, ugasanga twa tubari twariyongereye kandi byiswe ko twabifunze, ibyo rero ni ukutubahiriza amabwiriza. Ni yo mpamvu mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri harimo ko utubari twaba twa tundi twari twarafunze, twaba utwo twagendaga tukimukira ahandi cyangwa se tukaba twakoreraga mu mahoteri twose turafunze, utubari twose turafunze aho batibwiriza ngo badufunge, inzego zibishinzwe zirajya kudufunga kandi zidufunge zahannye na ba nyiratwo. Resitora izahinduka akabari izahita ifungwa kandi nta yindi nteguza.”
Guverinoma y’u Rwanda yarushijeho gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko na cyo cyahinduye isura.