06-12-2023

Urwishe ya nka ruracyayirimo, Ingabire Victoire yongeye kumvikana ashinyagurira abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi

0

Tariki ya 26 kanama, Umukecuru Ingabire Victoire, yongeye kumvikana mu kiganiro yagiranye na Television ikorera kuri Murandasi yitwa Umubavu TV aho yagaragaye yiriza , yishongora ko gufungwa kwe byari ikinamico ndetse anagaragaza ibitekerezo bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, bishinyagurira abayirokotse.

Umubavu TV, ikunze gukorana ibiganiro n’uyu mukecuru dore ko byamaze kumenyekana ko yashinzwe na Ingabire Victoire nk’umurongo azajya anyuzaho icengezamatwara rishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, rigambiriye gusubiza abanyarwanda mu bihe byo 1959. Igihamya ni uko umuyobozi mukuru wiki kinyamakuru ariwe Nsengimana Theoneste nawe ari umuyobocye ukomeye w’ingirwashyaka rya FDU-INKINGI/ DALFA-Umurinzi.

Tubibutse ko ingengabitekerezo no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, biri mu byaha byafungishije uyu mukecuru Ingabire Victoire, nyuma yo gukatirwa imyaka igera kuri 15 akaza guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, akarekurwa amaze imyaka umunani y’igifungo. Burya ngo akabye icwende ntikoga, Mucyecuru Victoire abinyujije kuri iyi vuvuzera ngo ni Umubavu TV, yumvikanye avuga amagambo yuzuyemo ubushinyaguzi abeshya ko FPR yamwiciye umuryango.

Ntibitangaje kuba Victoire ahwihwisa ibinyoma nkibi, kuko iyi ari imvugo imenyerewe gukoreshwa n’interamawe zahungiye ku migabane itandukanye, mu mugambi wabo wo gupfobya jenoside no kwihanaguraho ibyaha bya jenoside. Victoire gutangaza ibinyoma nkibi n’ipfunwe, n’ikimwaro cyo kubona FPR inkotanyi ariyo yafashe iyambere igahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikarokora inzirakarengane z’Abatutsi zahigwaga bukware na Se na Nyina ndetse n’umugabo we Lin Muyizere, maze ikaba imaze kubaka igihugu cyiza gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

Muricyo kiganiro Ingabire Victoire yongeye yumvikana, avuga amagambo yuzuyemo kugumura abaturage ndetse no gukwirakwiza ingengabiterecyerezo ya jenoside, avuga ko nta bumwe n’ubwiyunge bwari bwabaho mu Rwanda, ndetse anavuga ko ngo leta igomba kureka guhiga bukware abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo Imyaka 26 ishize ari myinshi rero ngo ntampamvu yo guhiga abantu ngo bafungwe ngo ntacyo bivuze. Aya magambo yuzuyemo ubushinyaguzi n’ubugome ndengakamere, ayavuga yirengagije ko icyaha cya Jenoside ari icyaha kidasaza kabone n’iyo imyaka yaba ibaye ingahe, uwakoze Jenoside wese iyo afashwe agomba guhanwa kandi by’intangarugero.

Mu gihe uyu mugore yavugaga amagambo nk’ayo yuzuyemo agashinyaguro, yasaga nuvugire umuryango we wijanditse muri Jenoside, kuko yaba nyine, yaba Se cg umugabo we, bose bakatiwe n’inkiko gacaca, Gakumba Pascal Se ubyara Victoire Ingabire yafungiwe ibyaha bya Jenoside nyuma aza gufungurwa 2000, nyuma y’imyaka ibiri aza kwiyahura, Nyina wa Ingabire Victoire, Thereza Dusabe, yakatiwe n’inkiko gacaca imyaka 25 y’igifungo adahari nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside yakoze aho yari akuriye ikigonderabuzima cya Butamwa, aha akaba yarahiciye abagore n’abana batagira umubare, ubu ari mu buholandi aho yihishe akingiwe ikibaba n’umukobwa we.

Umugabo wa Ingabire Victoire witwa Lin Muyizere nawe yakatiwe n’ikinko Gacaca imyaka 25 adahari nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside ndetse n’ibyaha byibasira inyokomuntu , ubu nawe arimo aridegembya mu buhorandi aho abana mu nzu na Nyirabukwe. ibi kandi byiyongeraho ingirwashyaka rya FDU-INKingi uyu mugore yagarutse ahagarariye mu Rwanda, ryabaye indiri z’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda ndetse benshi bakaba bari kurutonde rw’abashakishwa ngo bafatwe boherezwe mu Rwanda baryozwe ibyo bakoze mu gihe cya Jenoside.

Ibi byose umukecuru Ingabire Victoire, abirengaho akirirwa abeshya abantu ko ngo ashyigikiye ubumwe n’ubwiyunge, akavuga ko leta ikwiye kureka guhiga bukware abasize bahekuye u Rwanda ngo kuko ntacyo bimaze. Aya magambo Ingabire yavuze usanga ari ubushinyaguzi buteye ubwoba kubazi uburemere bwa Jenoside n’ingaruka zayo, ubuse abo nyine yishe cyangwa umuga bo we tubabwiye ngo babagarure babagarura? Uyu mugore ntaho ataniye na Se na Nyina ndetse n’umugabo we, bose n’interamwe kimwe.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, yakoze ibishoboka byose ngo yigishe Abanyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge ndetse kandi bwagezweho kukigero cyo hejuru, bikaba ari nabyo byatumye abanyarwanda biyubaka kuko babonye ko ubumwe aribwo buzubaka u Rwanda. Ibi bikaba byaratangaje amahanga ku buryo iryo banga nanubu amahanga atararisobanukirwa.
Benshi bakurikiye icyo kiganiro bavuga ko Ingabire Victoire niba koko azi icyo ubumwe n’ubwiyunge aricyo yazashishikariza nyina n’umugabo we ndetse n’abayoboke ba FDU-INkingi bakihishe hanze bagataha bakaryozwa ibyaha bya jenoside basize bakoze.

Ingabire victoire kandi muri icyo kiganiro agaragara yishongora kuri leta avuga ko ibyaha yahamijwe n’inkiko, agakatirwa igifungo cy’imyaka 15, ngo kuri we byari ikinamico. Kubakurikiranye urubanza rwe harima na Bwana Gaston Mugabo, umunyamakuru wa my250tv, bavuga ko aya magambo ari ukwihenura kuwamuhaye imbabazi, ngo kuko uhereye mu mabaruwa asaga atatu yose, yandikiye umukuru w’igihugu amusaba imbabazi, ko yafungurwa, avugaga ko afunguwe yaba umuturage w’intangarugero, ntiyakwiye kuvuga amagambo nkaya, uretse aka wamugani w’umunyarwanda ati:” Umwijuto w’ikinonko ntumenya ko imvura izagwa”, Ingabire nawe menya ari uwo.

Benshi muba kurikiranira hafi uyu mugore kurubuga rwa Twitter, bavuga ko Ingabire amaze kwigira ikigomeke kandi ko igihe kigeze ngo yongere ashyikirizwe ubutabera rumukanire urumukwiye, areke gukomeza kuyobya abanyarwanda, kuko ntakiza cye usibye kwirirwa agumura abanyarwanda, no kubakina ku mubyimba no gukwirakwiza ibitekerezo by’u Rwango mu banyarwanda.

Umwanditsi: Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d