05-10-2023

Ese kuki Rusesabagina Atohereje umuhungu we kuba inyeshyamba muri FLN?

0

Tariki ya 31 Kamena nibwo urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Rusesabahina Paul ndetse rumwereka n’itangazamakuru. Rusesabagina akurikiranweho ibyaha byo gushinga umutwe w’iterabwoba wa FLN ndetse no kuwutera inkunga aho wagiye ugaba ibitero bitandukanye mu bice binyuranye by’igihugu mu ntara y’amjyepfo aho byahitanye abantu abandi bagakomereka .

Insoresore zigize uyu mutwe zagiye zigaba ibitero mu baturage zirabica, zitwika imodoka ndetse bamwe zikabateragura ibyuma, ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi byagendaga by’igambwa ko byakozwe na FLN umutwe w’inyeshyamba z’ingirwampuzamashyaka ya MRCD –Ubumwe Rusesabagina Paul abereye umuyobozi dore ko uyu mugabo mu mpera z’umwaka wa 2019 yatanze imbwirwaruhame abwira abayoboke be ko bagiye gutangiza intambara kuri leta y’urwanda ngo mpaka iciye bugufi maze ikumvikana n’izo nyeshyamba, ibi kandi bikaba byarakurikiwe n’utudero shuma izo nyeshyamba za Rusesabagina zagabaga.

Umubare utabarika w’insoresore zigize FLN zagendaga zihatakariza ubuzima izindi zigafatwa dore ko ingabo z’u Rwanda zabaga ziri maso zikabamishaho urufaya rw’amasasu abadafashwe bagapfa , abandi bagasubira mu mashyamba ya Congo ndetse n’u Burundi.

Nyuma yo gufatwa kwa Rusesabagina, umuhungu we witwa Tresor Rusesabagina yanditse amagambo menshi kurukuta rwe rwa Facebook aho yavugaga ko ababajwe n’ifatwa rya se ndetse yongeraho ko azakora ibishoboka byose ngo yongere abonane na se avuga ko se ari intwari kandi ngo azamuhorera ndetse yongeraho andi magambo atuka ubuyobozi b’u Rwanda, benshi babibonye bemeza ko ntakabuza bene samusure bavukana isunzu.
Uyu muhungu ku rukuta rwe rwa Facebook huzuyeho amafoto menshi agaragaza umuteto mwishi aho hamwe aba agaramye mu note z’amadorari, ahandi afite imbunda nto yo mubwoko bwa pistol, ndetse n’andi acigatiye abazungukazi banyoye ibiyobyabwenge, aya mafoto yatumye benshi basubiza uyu musore bamubaza impamvu we atagiye muri FLN ngo atumikire se mu mugambi yari afite wo kugaba ibitero ku nzirakarengane z’Abanyarwanda.

Abensi bagiye bibaza ibibazo byinshi kuri Rusesabagina, impamvu yahisemo gushuka abana benshi b’abanyarwanda abashora mu mutwe w’iterabwoba, abashukisha udufaranga tw’intica ntikize bamwe bagafatwa abandi bakabigwamo nyamara umuhungu we yigaramiye arimo kurya iraha muri leta zunze ubumwe za Amerika,
Uhereye kuri Nsabimana callixte wiyitaga Sankara wabaye umuvugizi w’uyu mutwe w’iterabwoba wa FLN yarafashwe nyamara yari yarijejwe ibitangaza na Rusesabagina, uyu nyuma y’ifatwa rye yaje gusimburwa n’undi witwa Herman Nsengimana nawe nyuma y’igihe gito mu mashyamba ya RDC ingabo za FARDC zaje kubagabaho ibitero maze akizwa n’amaguru amanika amaboko yoherezwa mu Rwanda , aba bose bari mu butabera ubu bagiye guhura n’uwabashutse Rusesabagina, mu gihe umuhungu we yari yakagombye koherezayo yimereye neza.

Urubyiruko rukwiye kuba maso mugihe hari abagizi ba nabi babashukisha amafaranga maze bakabashora mu bikorwa by’iterabwoba nk’ibi, nyamara ababashuka, abana babo bimereye neza, wakwibaza kujya kurara mu mashyamba ya Congo wirirwa ubundabunda woherejwe kuza kwica abaturage, ugahara ubuzima bwiza wabagamo nyamara uwagushutse nawe afite umwana mungana mwakabaye yakabaye ashyira muri ibyo bikorwa ariko we akaba abayeho neza wowe uri kuraswa umugenda, urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye gushishoza rukareka kumva ibinyoma by’aba bagabo kuko arirwo rubihomberamo.

Ikihebe Kayuma Nyamwasa abo cyohereje mu mashyamba ya Congo bakagwayo abandi bagafatirwayo kandi nawe afite abana yakoherezayo, wakwibaza uti, kuki ataboherejeyo? Uyu Rusesabagina nawe wafashwe afite abana kuki Atari yarabahaye urugero ngo arwoherezeyo?

Umunyarwanda yaciye umugani ngo wishinga umugabo mbwa mugakubitwana.

Umwanditsi:Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: