Martha wabyaranye na Nahimana akamutana umwana muto, yanenze uburyo yasariye ku muhanda nkaho yaje kumufasha kurera

Umusazi Nahimana Thomas wabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyigikira imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya Umutekano w’u Rwanda igizwe nabasize abakoze Jenoside, amaze iminsi akwirakwiza ibihuha hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ku buzima bw’umukuru w’igihugu. Nahimana urangwa n’ibinyoma mu mvugo ze sose, umugore yasize ateye inda, akamutana umwana, ari kumusaba guhinduka akaza kumufasha kurera uwo babyaranye.
Ikiganiro Muragijimana Martha wabyaranye n’ingirwamupadiri Thomas Nahimana, aherutse kugirana n’ikinyamakuru Bwiza TV, yasabye Nahimana Thomas bamaze imyaka 16 byaranye kureka inyigisho mbi zirwanya Leta y’u Rwanda akaza kumufasha kurera umwana wabo ndetse no kubaka igihugu cyababyaye, Muragijemariya yavukiye mu murenge wa Nzaha, mu karere ka Rusizi, mu ntara y’iburengerazuba, ubu atuye mu mugi wa Kigali mu karere ka Gasabo. Muragijimana ngo yamenyanye na Nahimana kuva cyera bakiri bato kuko bavuka hamwe, ndetse ngo baje kuba inshuti cyane baza no gukundana cyane kugeza ubwo amuteye inda babyarana umwana mu 2003, ngo kuva aho Nahimana Thomas agiye i Burayi mu 2005 dore ko ngo atigeze amenya igihe yagendeye. Muragijimana ngo ntabundi bufasha bwe yongeye kubona, aho avuga ko byamugoye cyane kurera umwana dore ko ntawundi mugabo yigeze yongera gushaka.

Muragijimana Martha wabyaranye n’ingirwamupadiri Thomas Nahimana, avuga ko yamuteye inda afite imyaka 21 ndetse yahise amutererana ngo yaba umuryango Thomas avukamo bose ntawagize agira icyo amufasha mu kurera umwana babyaranye. Muragijimana yagize ati:” cyeretse ahari mubonye nkabanza nkamukurura amatwi, nkamubaza ukuntu yahindutse akaba ateje isi yose impagarara, nkamusaba guhinduka akaza agatanga inyigisho zubaka u Rwanda”.
Abaziranye na Nahimana baturanye mu Ubufaransa aho acumbitse bavuze noneho yasariye ku murari, kuko yahise abona ko ibye byamenyekanye kandi ko uwo babyaranye nyuma y’imyaka 16 amuburira kuza bagafatanya kubaka Igihugu ahora asebya mu mahanga yahungiyemo. Umwe mubakurikiye ikiganiro yahise agira ati: Iyi Ingirwamupadiri kabishywe yarirukanwe, biragaragara ko ari igicucu mu bintu anavuga kuko byuzuyemo ubujiji, Ubuhezanguni bw’abajenosideri kuko ni umunyakinyoma ushakira amaramuko mu kubeshya abantu bamukurikira.”
Abakoresha urubuga rwa Twitter bakibona uburyo uyu musazi w’ikiburaburyo wuzuye urwango akomeje guseba, umwe muri bo yahise yandika agira ati, “Ariko uno muswa ngo ni Nahimana nta bwenge afite koko, Mbona ari injiji yiyita Padiri kandi ari Indaya itanita kubo yabyaye hanze, gukinira ku Rwanda ntakintu bimaze kuko ntamuntu utazi ko ari umubeshyi, icyomanzi gisakuriza kuri murandasi.”Ibi byose bihita byerekana uburyo Nahimana yasaritswe n’urwango yonse ari ibyo avuga, n’ibyo akora bimurimo bikomeje kumutamaza izuba riva.
Tubibutse ko Nahimana yaje gukurwa ku mirimo y’ubusaseridoti aho yari yarahawe inshingano muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu, kuko usibye guta intama, kunyereza umutungo wa Diyosezi, gusambanya abana agahungira mu Bufaransa yanataye umwana w’igitambambuga w’imyaka 2 aba umugabo mbwa ku karubanda. Yageze mu Bufaransa ashaka gukomeza kuba padiri ariko biramwangira ahita ayoboka inzira y’abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, ashinga ikinyamakuru, Le Prophete mu mwaka wa 2005 cyuzuye urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside, gusebya no kwangisha abaturwarwanda Ubuyobozi bwabo ahita amenyekana gutyo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza TV avuga ko ubwo yagiranaga ikiganiro na Musenyeri Thadee Ntihinyurwa mu mwaka wa 2017 wagize icyo avuga kuri Nahimana ugaragara mu biganiro bitanya abantu, yivugiye ko ibyo akora bihabanye cyane n’amahame ya Kiliziya kuko yo yigisha kunga abantu no kugira urukundo. Undi Musenyeri witwa Bimenyimana wari Umushumba wa Diyosezi Nahimana yaherewemo Isakaramentu ndetse akaniyikoramo yahise atangaza ko ibyo Nahimana yarahiriye imbere ya Kiliziya n’abakirisito yabirenzeho, ubu akaba akora ibihabanye nayo.
Nahimana wasaritswe n’ubuterahamwe aberewe n’urubwa yari amaze amezi menshi ku mbuga mu biganiro bisebya Ubuyobozi bw’U Rwanda dore ko yiyise ngo Perezida w’abarwanya Leta maze arihanukira abeshya ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yitabye Imana, maze ahabwa inkwenene ko yasaze izuba riva.
Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiranaga ikiganiro na Televiziyo y’u Rwanda ku wa 6 Nzeli 2020 abazwa icyo kibazo cyabamaze iminsi bamubika ko yapfuye barangajwe imbere na Nahimana, yahise asubiza mu magambo ye bwite agira ati:“Urucira Mukaso rugatwara Nyoko.”
Ellen K.