Theogene Rudasingwa yavuze ko kwifatanya n’ikihebe Kayumba Nyamwasa, ntaho bitaniye no kwifatanya n’uwapfuye ahagaze

Ikihebe Kayumba Nyamwasa, kimaze kumenyekana mu bikorwa by’iterabwoba umutwe wacyo w’iterabwoba wa RNC ugenda ukora hirya no hino mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hashize iminsi hagati yacyo na Theogene Rudasingwa, rwambikanye bahigana hasi no hejuru nk’injangwe n’imbeba. Kayumba Nyamwasa kuri ubu yashyizeho inkomamashyi ze ngo zikurikirane Theogene Rudasingwa uri kumugambanira mu bayoboke ba FDU-Inkingi.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2020 nibwo Theogene Rudasingwa wahoze ari Umuhuzabikorwa wa RNC, yagaragaye mu Bubiligi mu nama yari yahuje abagize ingirwampuzamashyaka ya FDU-Inkingi, ishyirahamwe Jambo.ASBL rigizwe n’abana babagize uruhare muri Jenoside bakihishahisha i Burayi, Institution Seth Sendashonga ndetse n’Ishakwe rya Theogene Rudasingwa. Amakuru ikinyamakuru my250tv gifitiye gihamya nuko icyari cyakuye Theogene Rudasingwa muri Amerika ari ugushaka uko yigarurira izi ngirwa mashyaka naya mashyirahamwe harimo n’amahoro PC, aho ngo yakoranye inama n’abayobozi bazo, maze ababwira ukuntu, Kayumba Nyamwasa ari umwicanyi n’igisambo kibi cyane, ntampamvu nimwe yatuma bakomeza gukorana nawe, aha ngo yatanze urugero ukuntu yavuye muri RNC, bapfuye ko Kayumba yaryaga umutungo wa RNC, akagambanira na bagenzi babo ndetse bamwe bakicwa mu nyungu ze bwite, kandi ngo abo yica aribo bakwiye kuba bafatanya, aha yahise atanga urugero rwa Ben Rutaba agira ati:”None se Ntimuzi ibya Ben Rutabana ko ariwe wamugambaniye akajya kwirirwa abeshya abantu!, mwebwe se biriya mubona aribyo”? Kayumba nawe ni ikibazo muri twe.

Nyuma yaho Ikihebe Kayumba Nyamwasa kimenyeko Theogene Rudasingwa alias Redcom, kiri kumukomanyiriza mubo cyari cyarigarurire, harimo FDU-Inkingi, Amahoro PC ndetse na Institution Seth Sendashonga ubusanzwe itagira itandukaniro na Jambo ASBL, ibi ngo byatumye ikihebe Kayumba gitangira umugambi wo guhiga bukware hasi hejuru Theogene Rudasingwa nacyo kimukomanyiriza. Iki kiraka ngo cyahawe Gilbert Mwenedata, aho ngo agomba kugenda avuga ububi bwa Rudasingwa, ibi kandi byatumye Ikihebe Kayumba na Mwendadata bashaka uburyo batangiza icyo bise Rwanda Bridge Builders mu rwego rwo gutanga Rudasingwa nawe warufite igitekerezo cyo gukora ihuriro ry’izi ngirwa mashyaka n’ingirwamashyirahamwe, ibi ariko nabyo byaje kubananira kuko Rudasingwa alias Redcom yari yararangije gushyira ubutekamutwe bw’ikihebe Kayumba hanze, bituma abatumiwe muriyo nama barwanya ibitecyerezo byarimo dore ko RNC na Mwenedata aribo bari bayirinyuma.
Ubu ngo inkomamashyi za Kayumba Nyamwasa zituye muri Amerika na Belgique zifite akazi ko kumenya abavugana na Rudasingwa dore ko aribo bari gushinjwa ko aribo batambamira inama zabo, zigatezwamo ubwumvikane buke, bikarangira ntamwanzuro ufashwe, ibi rero ngo bikaba biri gukorwa n’abari bemeye gukorana na Rudasingwa, ariko badashaka ko Kayumba yagira abo yigarurira ahubwo umugambi ngo ni uwo gukomeza kumunaniza kugeza igihe bose bazabyanga, umushinga wabo ukaburizwamo. Aka wa mugani ngo nta ngeso icika hacika nyirayo, ese Rudasingwa uzwi cyane nka REDCOM kubera ukuntu yatekerega imitwe abanyeshuli b’abanyarwanda bigaga muri Kaminuza ya Makerere muri 1980, yifashishije telephone, akajya abahamagara yahinduye ijwi yiyise REDCOM avuga ngo ‘inzego z’ubutasi ziri kuguhiga’ yamara kumva ko umunyeshuri yagize ubwoba, akamusaba kwishyura amafaranga runaka ngo azamurindire umutekano, aho we ntari kurabya indimi nka Kayumba ko yiboneye akanyama.
Tubibutse ko Theogene Rudasingwa na Kayumba Nyamwasa, bombi bafatanije gutangiza umutwe w’iterabwoba wa RNC, ariko kubw’ingeso mbi zabo zabananiye zirimo ubusambo, ubwambuzi, kwikubira, ubugambanyi n’ibindi, byatumye badahuza, batangira kugambanirana no gupfa umutungo wa RNC, dore ko nicyatumye bava muri FPR, ari imitungo y’abaturage bari barikubiye no gushaka gukoresha iterabwoba bakoresheje imyanya bari bafite mu nyungu zabo bwite. Imico y’aba bombi niyo yaje gutuma no muri RNC batumvikana bituma Rudasingwa ashinga ingirwashyaka rye yise Ishakwe Rwanda Freedom Movement mu rwego rwo guhangana na Kayumba.
Yewe burya koko ngo ibisambo bishyizehamwe, urabireka amaherezo nibyo bisubiranamo. Ibisambo byose byihurije mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ngo biratera igihugu gitera ntigiterwe, nyamara ntibizi ko ntarutugu rukura ngo rusumbe ijosi, ubu nibyo biri guhigana ubwabyo.
Tubararikiye igice cya 2 kiyi nkuru.
Umwanditsi: Nkurayija David