10-06-2023

Museveni yatangaje ko Ben Rutabana, acungiwe umutekano n’Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda, CMI

Museveni yatangaje ko Ben Rutabana, acungiwe umutekano n’Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda, CMI

Hashize umwaka umwaka, umwe mu bari bagize umutwe w’iterabwoba wa RNC y’ikihebe Kayumba Nyamwasa, Ben Rutabana ashimutiwe mu gihugu cya Uganda, nyamara nubwo ibinyamakuru byo muri iki gihugu bikunze gukwirakwiza ibihuha ko Ben Rutabana afitwe n’u Rwanda, Perezida Museveni we aherutse gutangariza umuryango w’abanyamerika uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa-muntu IRHRI ko ikibazo cya Rutabana akitayeho kandi aho ari azacungirwa umutekano.

Nyuma y’iperereza ryakozwe n’umuryango w’abanyamerika uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu IRHRI, kuwa 25 kamena 2020, ushyize hanze raporo igaragaza ko Ben Rutabana yashimutiwe ku kibuga cy’indege cya Intebe muri Uganda n’abagize Urwego rw’Ubutasi rw’Ingabo za Uganda,CMI, ku mabwiriza y’umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Ikihebe Kayumba Nyamwasa, uyu muryango wahise ukomeza kotsa igitutu Perezida Museveni ndetse n’Urwego rw’Ubutasi rwa CMI ruyobowe na Brig Gen Abel Kandiho, kugaragaza aho Rutabana aherereye. Iyi raporo yakomye mu nkokora umugambi wa Perezida Museveni, wo gusunikira ishimutwa rya Rutana ku Rwanda binyuze mu binyamkuru anyuzamo icengezamatwara rye.

Museveni nyuma yo kotswa igitutu n’umuryango w’abanyamerika IRHRI, yawutangarije ko ikibazo cya Rutabana ari kugikurikirana kandi aho ari acungiwe umutekano. Iyi mvugo ya Museveni yatangaje benshi mugihe bari bamaze iminsi babona mu binyamakuru bya Uganda birimo SoftpowerNews giterwa inkunga n’Urwego rw’Ubutasi rw’Ingabo za Uganda ruyobowe na Brig Gen Abel Kandiho ndetse na CommandPost ya Bobo Atwine gikorera mu biro bya Perezida Museveni, byandika inkuru ziharabika u Rwanda zivuga ko Ben Rutabana yashimuswe n’u Rwanda. Benshi bakomeje kwibaza impamvu Perezida Museveni avuga ko Rutana acungiwe umutekano mu gihe yakomeje guhakana ko ntawe afite.

Tubibutse ko Ben Rutabana yari komiseri wo kongerera ubushobozi abibumbiye muri uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC, taliki ya 5 Nzeri 2020 aribwo yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, aho yaragiye mu bikorwa by’uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC bizwi ko Uganda ariyo muterankunga mukuru wawo mu mugambi wo guteza umutekano muke mu Rwanda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Virunga Post avuga ko Ben Rutabana akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na Sam Ruvuma, umwe mu byihebe bikomeye bya RNC muri Uganda, aya makuru avuga ko Ruvuma yarikumwe n’abakozi babiri b’urwego rw’ubutasi rw’ingabo za Uganda CMI, nyuma y’iminsi mike umuryango we waramubuze kuri telephone uhita wandikira ubuyobozi bwa RNC, ngo bubasobanurire aho Ben Rutabana aherereye.

Ubuyobozi bwa RNC bwabwiye umuiryango wa Ben Rutabana ko aho ari ameze neza, ariko bidashoboka ko bavugana kuri telephone ndetse banamusezeranya ko bazamumuha bakavugana. Icyateye inkeke Umugore wa Rutabana, Diane Rutabana nuko nyuma y’iminsi mike RNC yamubwiye ko batazi irengero ry’umugabo we, biri mu byatumye umugore wa Rutabana n’umuryango we bakomeza gutitiriza Ikihebe Kayumba Nyamwasa ngo kibatangarize aho cyashimutiye Ben Rutabana ndetse yaba yaranishwe ngo hakerekanwa umurambo we ugashyingurwa mu cyubahiro.

Nyuma y’ibi bimenyetseo n’ibindi bitandukanye bitagaragara muri iyi nkuru, bigaragaza ko Ben Rutabana yashimuswe n’Urwego rw’Ubutasi rw’Ingabo za Uganda CMI, ruyobowe na Brig.Gen Abel Kandiho, ku mabwiriza y’ikihebe Kayumba Nyamwasa, ndetse bikaba bivugwa ko anafungiye mu mazu y’ibanga CMI, ikoreramo iyica rubozo.

Umwanditsi: David Nkurayija

Leave a Reply

%d bloggers like this: