06-12-2023

Menya umugambi Kayumba Nyamwasa na RNC bari bafite wo kwihuza na MRCD-Ubumwe ya Paul Rusesabagina

0

Ku nshuro ya kabiri, Inama y’ikiryabarezi y’ikiswe “Rwanda Bridge Builders” yabaye ku matariki ya 22 na 23 Kanama uyu mwaka, igizwe n’ingirwamiryango yiyita ko idaharanira inyungu, ingirwamashyaka ziyita ko zirwanya leta y’u Rwanda ndetse n’imitwe y’iterabwoba bikorera hanze y’u Rwanda, yongeye guterana irangira ntamyanzuro ifashwe nk’uko n’iyambere yari yagenze.

Inama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, Ingiramwashyaka zikorera hanze y’igihugu, zifatanyije n’imitwe y’iterabwoba ndetse ngo n’ingirwamiryango irwanya u Rwanda (Sosiyeye sivile) bigera kuri 32, mu mugambi wo kwihuriza mu kiswe Rwanda Bridge Builders, bongeye guterana ariko nayo irangira ntamyanzuro ifashwe.

Tubibutse ko inama yambere y’ikiryabarezi Rwanda Bridge Builders iherutse kuba ku mataliki ya 23-24 gicurasi 2020, aho nayo yarangiye ntamwanzuro ufashwe dore ko abari bayitabiriye bose byaje kurangira bamwe babishwaniyemo ndetse batangira kwitana bamwana, dore ko benshi bashinjanyaga bavuga ko uwazanye icyo gitekerezo ari ikihebe Kayumba Nyamwasa, aho bavuga ko batajya kwihuza na RNC yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Intandoro yo kutumvikana mubatangaga ibitekerezo, byatewe nuko Charlotte Mukankusi alias Indaya ishaje, Girbert Mwendata washinze ingirwashyaka IPAD, kuri ubu akaba ariwe gikoresho k’ikihebe Kayumba Nyamwasa, bihariye ijambo muri iyo nama, maze bituma benshi mubari muri iyo nama bayisohokamo dore ko byasaga nk’aho RNC ishaka kuyiharira no kubinjizamo icengezamatwara ry’ibyihebe.

Amakuru my250tv ifitiye gihamya ni uko iyi nama yakozwe ku mugambi w’ikihebe Kayumba Nyamwasa wo kwigarurira abayoboke dore ko bamushizeho, kuri ubu akaba arimo gushaka uburyo yabona abandi bashya.

Mu nama ya mbere y’ikiryabarezi Rwanda Bridge builders, hashyizweho komite ishinzwe gukurikirana ibyo banzuye no gukomeza gushaka abandi bantu, ku macabiranya y’ikihebe Kayumba Nyamwasa haba hashyizweho ihabara rye Inkotsa Charlotte Mukankusi wa RNC, Gilbert Mwenedata, Ndagijimana JMV wa FDU-Inkingi ndetse na Daphrose Nkundwa nawe wa FDU-Inkingi, uretse Mwenedata washyizwemo nkagakingirizo, abandi bose babarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa P5.
Iyi komite, ikihe Kayumba Nyamwasa cyahise kiyiha akazi ko gushakisha abandi bayoboke ndetse no gushaka uburyo izo ngirwamashyaka zari zitabiriye inama babumvisha uburyo bagomba kwihuriza mu kiryabarezi Rwanda Bridge Builders.

Nyuma y’amezi atatu, iyi nama yongeye gutumizwa, ariko hiyongereye ingirwampuzamashyaka ya MRCD-Ubumwe ya Paul Rusesabagina, iyi ikaba yarazanywemo kugirango Kayumba Nyamwasa aneke uburyo ikora maze abashe kubigarurira dore ko bose basaga n’abacumbagira kuko MRCD ubumwe nayo yari ikeneye abantu bashya kuko nayo yari yaracitsemo ibice bibiri ndetse na P5 ya Kayumba Nyamwasa iri mu marembera.

Ibihanga bibiri ntibijya mu nkono imwe, uyu ni umugani waciwe n’umunyarwanda, benshi babonye abasinye kuri ririya tangazo rya Rwanda Bridge Builders bemeza ko ibyo barimo ari ikinamico, kuko Kayumba Nyamwasa atayoborana na Paul Rusesabagina ndetse na Twagiramungu kuko aba bagabo bose ubusambo bwabo butatuma bumvikana, ibi ari nabyo byatumye inama isozwa nta mwanzuro.

Niba hari umuntu w’umuteramwaku ni Kayumba Nyamwasa, kuko abo agerageje gukorana nabo bose ntamahirwe bagira , ingero nyinshi zirahari kandi zibigaragaza, kuko guhera kuri Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga, Callixte Nsabimana , Mudathiru ndetse n’abandi benshi bagiye bagerageza gukorana , abatarapfuye, ubu bari imbere y’ubutabera.

Ibi rero nibyo byabaye kuri Paul Rusesabagina wa MRCD-Ubumwe, waje kwisanga mu maboko y’u Rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzayaha (RIB) nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye. Tariki ya 31 Kanama uyu mwaka , Paul Rusesabagina yerekanwe imbere y’itangazamakuru mu Rwanda ko yafashwe akurikiranyweho ibyaha birimo n’iterabwoba dore ko ariwe muterankunga mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa FLN, wagiye ugaba ibitero mu Rwanda byahitanye benshi abandi bagakomereka.

Umwanditsi: Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d