Interahamwe Jean Kambanda yahawe urwamenyo nyuma yo gusohora igitabo kigoreka amateka ya Jenoside

Interahamwe ruharwa yabaye Minisitiri w’intebe wa Guverinoma y’abatabazi yashyize mu bikorwa umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi Jean Kambanda, yasohoye igitabo kiri mu rurimi rw’igifaransa, kiswe “Les Interahamwe du FPR: Au cœur de la planification du génocide au Rwanda”, mu mugambi wo kugereka itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside kuri FPR inkonyitanyi yayihagaritse.
Ibi byatangaje abanyarwanda benshi nyuma yaho babonye iki gitabo gicicikana kuri Murandasi. Umwe mubakoresha urubuga rwa Twitter yagize ati:“Biratangaje kubona umwe mubafite ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse wanakoze Jenoside, amurika igitabo , biranababaje cyane.” Kambanda wiyita ko yahohotewe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha (ICTR) nk’uko yabyanditse kuri icyo gitabo inyuma, iyo nyandiko yatunguye inarakaza abantu benshi bazi neza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, akimara kumva ibyiki gitabo, n’agahinda kenshi yagize : “Njye nari niteze ko umuntu nk’uyu wakatiwe burundu kubera ibyaha yakoze bya Jenoside yandika acisha make kandi yicuza amaraso y’Abatutsi yamennye ari ku biganza bye”. Isohorwa ryiki gitabo ryasamiwe hejuru n’abahakana bakanapfobya Jenoside aho batangiye gusakaza iki gitabo kumbuga-nkoranyambaga, bemeza ko ari igitabo cyiza cyasomwa na buri wese, nyamara cyuzuyemo uburozi bw’umwe muri ba ruharwa, bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Jean Kambanda.
Ubwo indege ya Juvenal Habyarimana yahanurwaga, Kambanda yahise agirwa kuba Minisitiri wa Guverinoma y’abatabazi, maze bwangu ahita yihutisha gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, Abatutsi bicwa izuba riva. Kambanda, yayoboye inama nyinshi zitandukanye zateguye zikanashyira mu bikorwa irimburwa ry’Abatutsi. Mu nama yateguye kuwa 4, Kamena, 1994, Jean Kambanda yavuze ko kugirango FPR Inkotanyi itsindwe ari ukongera imbaraga nyinshi mu kwica Abatutsi, muri iyo nama Kambanda yanzuye ko interahamwe zigomba kongererwa ingufu muri buri komine hakongerwaho urubyiruko rugera kuri 30, ubwo interahamwe ziyongereyeho izigera mu 4350 mu gihugu hose. Iyi nyandiko ivuga ibi yasanzwe mu gatabo yateguriragamo inama, ndetse kaje no kuba gihamya ubwo yashinjwaga ibyaha bya jenoside imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha, ICTR.
Ku wa 9, Kamena, 1994, Jean Kambanda yayoboye inama ya guverinoma yagombaga kureberahamwe icyo bari barise “auto-defense civile” cyo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, nimba kiri gushyirwa mu bikorwa, ayo akaba ari amabwiriza yitangiye ubwe kuwa 25,Gicurasi,1994 agamije gutiza imbaraga Interahamwe mu mugambi wo kwica Abatutsi mu gihe gito.
Kuri ubu Jean Kambanda ari gukorera igihano cy’igifungo cya burundu mu gihugu cya Mali. Kuwa 1,Gicurasi,1998 yahamwe n’ibyaha bigera kuri bitandatu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICTR. Ibyaha Jean Kambanda yemeye imbere y’urukiko mpuzamahanga rwa ICTR, harimo ko yagize uruhare muri Jenoside, gushishikariza abaturage gukora Jenoside, ibyaha bihohotera uburenganzira bwa muntu, ibiganiro bishishikariza abaturage gukoresha imbunda bikiza umwanzi (Umututsi). Ibihamya byibi byaha biri hanze kandi k’umuntu uwariwe wese biroroshye kubona ko Kambanda ari Interahamwe ruharwa.
Iki ni igisebo n’ikimwaro ku nzu y’icapiro ry’ibitabo yo mu bu faransa yasohoye iki gitabo ndetse n’umunya Canada ufite inkomoko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Patrick Mbeko wasinye ku rupapuro rubanziriza iki gitabo, cyane ko abenshi bahamya ko ntahantu nahamwe byigeze bibaho ko umuntu wafunzwe burundu ashobora kwandika igitabo gisebya abamufunze ndetse kigasohoka, usibye no kwandika igitabo nta n’itangazamakuru riba ryemerewe kumusura cg no kugirana ibiganiro nawe.
Umwe mu bakurikiranira hafi iby’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ubukangurambaga bw’ikwirakwizwa ryiki gitabo, ryakozwe n’abarwanya leta y’u Rwanda barimo abapfobya ndetse banahakana jenoside yakorewe Abatutsi, ku isonga haza FDU-Inkingi, Jambo ASBL, FDLR, abibumbiye mu mpuzamashyaka ya MRCD ndetse nandi mashyiramwe y’inyabirama zagize uruhare muri jenoside.
Buri wese biroroshye kubona ko umugambi bafite ari umwe wo kugarura U Rwanda mu bihe byo muri 1959 hakoreshejwe intwaro yo guhakana no gupfobya Jenoside bakayishyira kubayihagaritse ari bo FPR Inkotanyi.