Umukobwa wa Sgt Maj. Robert Kabera yavuze uburyo yafashwe ku ngufu

Umukobwa w’imyaka 15 wa Sgt. Maj. Robert Kabera arahangayitse cyane. Afite ihungabana, Afite ibikomere kandi arashaka ubutabera; arashaka ko se atabwa muri yombi akaryozwa ibyo yamukoreye nyuma yo kumufata ku ngufu.
Kabera, umusirikare akaba n’umucuranzi mu itsinda rya orukesitere ya RDF, nk’uko tubicyesha umukobwa we ngo icyaha cyo kumusambanya kungufu yagikoze ku mugoroba wo kuwa 21 Ugushyingo, ahita ahunga avuye iwe i Ndera, mu Karere ka Gasabo murucyerera bwo ku munsi ukurikiyeho, yahise ahungira muri muri Uganda akoresheje inzira nyabagendwa mu gace ka Kagitumba.
Umukobwa wa Kabera Robert twahaye izina rya Uwera ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko ijoro rye ryari ryagenze neza nkuko bisanzwe, arabyuka, ariyuhagira ajya ku ishuri. Agarutse gufata amafunguro ya saa sita, mukase yamubwiye ko ajyanye umwana mu Mutara, ko nagaruka avuye ku ishuli ntawundi muntu ari busange mu rugo.
Ijoro ry’umunsi wakurikiyeho ryabaye nk’andi yose. Se, Kabera Robert, yagiye mu kabari aramuhamagara mu gicuku kuri terefone y’umuturanyi. Uwera yagize ati: “Umuturanyi yakomanze ku rugi ambwira ko papa ashaka ko tuvugana. Igihe twaganiraga, yari ahantu haranguruye cyane hamwe n’abagabo benshi bavugana nawe. Yari mu kabari, ” Uwera yakomeje agira ati: “Yambwiye kubwira musaza wanjye (ubusanzwe yararaga mu cyumba cy’uruganiriro) gufata icyumba cyanjye, kandi ko ngomba kuryama iwe.”
Byari ibintu bisanzwe kuri se, Robert Kabera kujya mu kabari akageza mu gitondo. Uwera rero, ngo yabwiye murumuna we gukora nkuko se yabivuze, ariko amubwira ko Papa we nataha ari bugaruke kurara mu cyumba cye. Kabera yageze mu rugo saa munani z’ijoro. Yari kumwe n’abandi bagabo babiri Uwera, yabwiye kujya mu ngo zabo kuko se yari afite akazi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Yahise afasha se kugera mu cyumba cye kuko yari yasinze cyane. Uwera n’amarira menshi yagize ati: “ Papa yari yasinze cyane bitandukanye nuko byari bisanzwe ni ubwambere nari mbibonye, gusa nkuko mama yajyaga abikora akamujyana kuryama igihe yatahaga yasinze ibyo nibyo nanjye nakoze”. Uyu mwana wavugaga ibyamubayeho ari kurira, yakomeje abwira Virunga Post dukesha iyi nkuru ati “Nicaye ku buriri bwe hanyuma atangira kunkuramo amasogisi maremare nari nambaye”. Ngo yabonye ari ibintu bidasanzwe, agerageza kumubwira ko bwije ko agiye kuryama.
Se ngo yaramukankamiye cyane amubaza ati “Ni inde Papa hano? Ni inde utanga amabwiriza hano? Ni njye cyangwa ni wowe?” Umwana ibibazo byose agasubiza ati “Ni wowe”. Ngo se yamutegetse kuryama kuri ubwo buriri, umwana amusubiza ati “Papa buri wese afite uburiri bwe hano”. Arira, uyu mwana yakomeje agira ati “Yaransunikiye ku gitanda n’uburakari bwinshi hanyuma anjya hejuru.”
Ngo ibyabaye byose uyu mwana yari ari kurira cyane gusa musaza we utari umeze neza, ntiyagize icyo akora. Ubwo ngo yari amaze kumufata ku ngufu, yaravuze ati “mukobwa wanjye”, undi ahita ahaguruka aragenda yiruka. Ngo se yahise afata umuhoro munsi y’igitanda, aramukurura avuga mu ijwi ryo hejuru ko agiye kwiyahura.
Uyu mwana ngo yananiwe gukingura urugi kugira ngo yiruke, hanyuma se amwambura imfunguzo. Yatekerezaga ko ashobora kumutema ariko aramureka ajya mu cyumba cye. Se ngo yaramubajije ati “Ni iki nakora kugira ngo ibi bigume hagati yacu?” Umwana aramusubiza ati “ntacyo, nsohokera mu cyumba.”
Uyu mwana yakomeje avuga ko yari ategereje ko bucya kugira ngo asohoke mu rugo. Ngo bigeze saa Kumi z’igitondo, yaranyonyombye arasohoka ajya kwa se wabo wahise amujyana kuri Isange One Stop Centre yitabwaho. Sgt. Maj. Kabera, ni umuhanzi wakoze indirimbo zitandukanye zirimo izamamaye mu myaka icumi ishize nk’iyo yise “Impanda” n’izindi. Yagiye aririmba kandi izindi ndirimbo nyinshi zirata ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda dore ko ari n’umwe mu bari bagize itsinda ry’ingabo z’igihugu riririmba rizwi nka “Army Jazz Band”.
Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, ahamya ko ariho yatorokeye ndetse ko asaba iki gihugu kumuha ubuhungiro. Yavuze ko yatorotse ari kumwe n’umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n’uruhinja rw’amezi arindwi.
Ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n’urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi, afata umwanzuro wo kuruha abagiraneza kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo akomezanya n’umugore we.

Yanditswe: Nkurayija D