Byinshi kuri Ntwali John Williams, Ex-FAR yihishe mu itangazamukuru mu rwego rwo guharabika u Rwanda!
Uwitwa Ntwali John Wiliams akomeje kwigira intagondwa na mpemuke ndamuke mu kwangiza isura y’u Rwanda aho adasiba gukwirakwiza ibihuha bisebya Leta ari nako aca igikuba muri rubanda.
Ubundi uyu Ntwali ni muntu ki?
Ni mwene Nshunguyinka na Mukakibibi Immaculee, avuga ko afite imyaka 42 ariko abamuzi neza bemeza ko imyaka ye iri hagati ya 47 na 48 – byumvikanisha ko yabeshye imyaka.
Ntwali kandi yabaye mu ngabo za Habyarimana (Ex-FAR), ibintu adasiba kwigamba aho inshuro nyinshi yumvikana ashimagiza izo ngabo mu gihe bizwi neza ko ari zo zenyegeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni.
Amakuru yizewe MY250TV ikesha inshuti za hafi za Ntwali kimwe n’abakoranye nawe, ahishura ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mugabo yagiye mu ishuri ry’aba-ofisiye bato b’igisirikare cya FAR ryitwaga ESO ryari riherereye mu Karere ka Huye, ahubwatse IPRC Huye ubu.
Nyuma yaho Ntwali yoherejwe mu Bubiligi gukomeza amasomo y’igisirikare, maze ayashoje ashyirwa mu mutwe w’ingabo zari zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu icyo gihe maze azibamo kugera zitsinzwe na RPA/F-Inkotanyi ahita ahungira muri Cameroon aho yaje no gukura ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Ku myaka 48 uyu Ntwali ni indaya karundura dore ko muri Kamena 2016 yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya umwana w’umukobwa utujuje imyaka y’ubukure , nyuma y’aho kandi yongeye gutamazwa nyuma yo kuryamana n’ukora umwuga wo kwicuruza maze abura yo kumwishyura; icyo gihe bybaye ikibazo maze abahisi n’abagenzi bamuha urwamenyo karahava!
Usibye umuzindaro witwa ‘Pax TV’ n’igitangazamakuru ireme.net Ntwali akunze kugaragaramo akwiza inkuru z’ibihuha yibasira leta y’u Rwanda ndetse anakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside dore ko itaramuvamo, uyu Ntwali ni umwanditsi w’ikinyamakuru The Chronicles cyashinzwe na Christopher Kayumba.
Uyu Ntwali kandi akorana n’ibitangazamakuru mpuzamahanga n’imiryango mpuzamahanga yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu aho abandikira inkuru z’ibihuha k’u Rwanda maze maze agahabwa amafaranga.
By’umwihariko, Ntwali azwiho ko mu myaka yose amaze mu itangazamakuru yakunze gutangaza inkuru z’impuha agamije kubuza rubanda umudendezo no kwangisha abaturage Leta – Urugero rusekeje ni inkuru yigeze kwikoraho maze ayitambutsa mu gitangazamakuru cye avuga ko yaburiwe irengero, kandi ari we wihishe ku bushake kugira ngo ace ibikuba gusa.
Kuri ubu ikimwinjiriza cyane ni ukugurisha inkuru z’ibihuha mu bitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda ndetse n’ibirwanya Leta nka ‘The Rwandan’ y’umutwe w’iterabwoba wa RNC, ‘Veritas Info’ ya Twagiramungu Faustin, ‘Jambonews’ y’urubyiruko ruba i Burayi ruvuka ku nterahamwe n’abajenosideri, DW, BBC, the Guardian n’ibindi.
Ntwali ni umwe mu baherutse guha ikiganiro televiziyo yigenga ikorera i Paris mu Bufaransa yitwa M6 iherutse gutambutsa filimi mbarankuru yiswe ‘ENQUETE EXCLUSIVE 202’ yavuzwemo ko “mu Rwanda abana bo ku muhanda ntibitabwaho”, iyo filimi yatambutse tariki 30 Kanama 2021.
Muri iki cyumweru Ntwali yahawe rugari n’igitangazamakuru The Mail and Guardian gisanzwe cyandika inkuru z’ibihuha ku Rwanda aho yivuye inyuma maze abeshya ko ngo Leta y’u Rwanda irimo guhiga bukware abakoresha YouTube; ibyo byose Ntwali abikuramo agatubutse!
Ikindi kimenyetso kigaragaza ko Ntwali yashyize imbere inda nini mu guharabika u Rwanda ni uburyo yatagatifuje umunyamategeko w’Umubiligi, Me Vincent Lurquin uherutse kwirukanwa k’ubutaka bw’u Rwanda ubwo yajyaga kunganira Rusesabagina mu rukiko atabiherewe uburenganzira.
Icyatunguye abantu ni uburyo ikiganiro cyagombaga kubera muri Hotel de Milles Collines cy’uyu munyamategeko cyimuriwe mu muhanda nk’uko imwe muri Video ziri ku rubuga Pax TV rwa Ntwali ibyerekana.
Munsi y’iyo video, bamwe mu biyita ko barwanya u Rwanda banditse bashimira Ntwali kubera ko ngo yatumye Me Lurquin ashyira hanze “amakosa ya Leta y’u Rwanda”. Ni mu gihe amakuru yizewe agaragaza ko uyu munyamategeko yahaye Ntwali na bagenzi be bitabiriye icyo kiganiro amayero ibihumbi bitatu (€3000) maze barayagabana.
Ku rundi ruhande, Ntwali akomeje kwakira amafaranga ngo akunde aharabike u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo nk’uko inshuti ye ya hafi yabitangarije MY250TV.
Yagize ati, “Muri iyi minsi Ntwali yahindutse umuhuza hagati ya Faustin Twagiramungu na Rusesabagina ndetse n’izindi ngabo za FLN zifungiye muri gereza ya Mageragere, Twagiramungu amwohereza ingemu z’amafaranga aba yabageneye ubundi Ntwali akayabagezaho mu manyanga akomeye cyane.”
Ntwali Williams akwiye kumenya ko ibyo yirirwamo bizwi neza, bagenzi be bagiye barenga ku mategeko ubu bari mu maboko y’ubutabera, nawe amenye ko ari mu nzira imuganisha i Mageragere niba ataretse imigambi mibisha arimo.