29-11-2023

Kayumba Nyamwasa yahawe inkwenene nyuma yo kwishongora ko abayeho neza

0

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye by’umwihariko ababa mu mahanga (diaspora) bakomeje guseka ibiherutse gutangazwa na Kayumba Nyamwasa, umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa RNC ko ngo abayeho neza.

Kwitaka “ubuzima bwiza” ni kimwe mu byo umukuru w’abicanyi ba RNC yagarutseho mu kiganiro aherutse kugira na ‘Radio Itahuka’, umuzindaro w’uyu mutwe w’iterabwoba.

Uyu mugabo wahoze ari umusikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda ariko inda ye igasumba amaboko agakora ibyaha binyuranye byatumye yamburwa impeta za gisirikare nyuma yo gutahurwa, yumvikanye ayobya uburari ubwo yavugaga ko “aho kuba jenerali mu Rwanda nakomeza ubuzima ndimo!”

Ibyo Kayumba wibera mu miheno yo muri Afurika y’epfyo yabivuze agerageza kwikura mu isoni ku buzima bushariye abayemo, ibintu byazamuye amarangamutima y’abamuzi maze bamuha inkwenene.

Umwe mu banyarwanda baba muri Afurika y’epfo yagize ati, “Uwakwemera ibivugwa na Kayumba ni utazi uko abayeho hano – mbere na mbere banza urebe iriya myambaro yari yambaye; ntabwo imukwira kandi ari we wayiguriye, yarananutse ku buryo atakibona imyenda imukwira, ibyo nibyo yita ubuzima bwiza?”

Undi munyarwanda nawe utuye muri Afurika y’epfyo yungamo ati, “Uyu Kayumba yirirwa yikingiranye mu nzu kugera ubwo amara umwaka urenga nta muntu umuciye iryera kuko aba yikanga buri kintu cyose! Nareke kwitaka ubuzima adafite kuko ageze aharindimuka.”

Kayumba amaze imyaka 11 mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda aho aterwa inkunga na Perezida Museveni wa Uganda, gusa imigambi yabo mibisha inshuro nyinshi itahurwa itarashyira mu bikorwa.

Mu kwikura mi isoni, uyu mugabo ubu wambaye ubucocero aho yambariye inkindi,  yumvikanye kandi aharabika bamwe mu basirikare bakuru babanye mu ngabo z’u Rwanda mbere y’uko aba ikigarasha akiyegurira iterabwoba, yavuze ko abo basirikare “nta mahoro bafite” mu Rwanda; ibintu abamwumvaga bafashe nk’ubujiji bukomeye.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wakurikiye kiriya kiganiro yagize ati, “Urebye uburyo Kayumba yari umugabo wubashywe kandi utinyitse akiri mu Rwanda ukareba n’uko abayeho uyu munsi aho yahindutse ikihebe gishakishwa n’ubutabera, wavuga ko ari we ubayeho neza kurusha abajenerali bo mu Rwanda? Ibyo avuga byose abiterwa n’ipfune.”

Kayumba Nyamwasa ari mu marembera, bitinde bitebuke nawe azisanga mu Rwanda maze akanirwe urumukwiye kuko nta muntu n’umwe wahemukiye u Rwanda n’abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: