Ingabire Victoire ni urugero rwiza rwa “mpana vuba nigendere’’ – Dore impamvu!
Umunyarwanda yaciye umugani ngo “umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira”, uku ni nako bimeze kuri Ingabire Victoire watakambiye umukuru w’igihugu inshuro zitabarika asaba imbabazi ngo afungurwe ariko yamara kuzihabwa agasubira mu bikorwa by’ubuhezanguni.
Mu mwaka wa 2018 nibwo uyu muhezanguni yahawe imbabazi aho yari yabanje guhamywa ibyaha birimo ivangura, kubangamira umutekano n’ituze by’igihugu n’ibindi byari byaratumye akatirwa gufungwa imyaka 15.
Mu mabaruwa menshi Ingabire yandikiye umukuru w’igihugu, uyu mugore w’indashima yandikaga avuga ko yamaze kwicuza ndetse nahabwa imbabazi azafatanya n’abandi mu kubaka u Rwanda, gusa nyuma y’imyaka 4 afunguwe ntiyigeze ahinduka ahubwo iyo myaka ayimaze agerageza gusenya u Rwanda ibintu ariko atazigera ageraho!
Kuri iyi nshuro, uyu muhezanguni yumvikanye noneho yibasira inkiko zo mu Rwanda ndetse n’ibindi binyoma bidafite umutwe n’ikibuno agereka ku buyobozi bw’amagereza mu Rwanda.
Mu kiganiro yakoreye k’umuzindaro wa YouTube “PAX TV-IREME’’ n’umupagasi we Ntwali John Williams, uyu mugore yumvikanye mu binyoma bitandukanye aho yagarutse ku kuba “imfungwa n’abagororwa bafungirwa mu mwobo”.
Yakomeje avuga ko ngo abafunzwe badasohoka ndetse ko ngo “n’amafaranga boherezwa atabageraho ahubwo abacungagereza bayirira”.
Ni mu gihe nyamara umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Pelly Gakwaya Uwera aherutse kubwira Radio/TV10 ko hari abantu benshi bohereza amafaranga maze ntibavuge abo bayoherereje kandi nabo ntibivuge; iyo akaba ariyo ngingo Ingabire yuririraho abeshya ko RCS “irya amafaranga” y’abagororwa.
Mu bigaragara ni Ingabire woherereza amafaranga abambari bari muri gereza maze ntiyivuge mu rwego kuyobya uburari, gusa iyi kinamico akina akwiye kuyireka cyane ko yamaze gutahurwa.
Bidatunguranye, Ingabire yigize umuvugizi w’abagororwa; ibintu akora nta makuru na macye afite cyane ko atanabasura.
Gukwirakwiza ibinyoma ko abagororwa barimo umupagasi we Niyonsenga Dieudoné wiyita ‘Cyuma Hassan’, Kayumba Christophe, Hakuzimana Abdul Rashid n’abandi ko bafungiwe mu kato nta n’ibimenyetso atanga ni icyaha Ingabire akwiye gukurikiranwaho.
Ni mu gihe ku rundi ruhande hashize imyaka irenga itanu Leta y’u Rwanda ivanyeho itegeko rifungira abagororwa mu kato.
Umusesenguzi waganirye na MY250TV yatubwiye ko abona “Ingabire yaragerageje amayeri yose yo kuvuga nabi u Rwanda ku ngingo zitandukanye ntibigire icyo bitanga” maze yadukana “umuvuno wo kuvuga ku magereza yo mu Rwanda n’abagororwa kuko yigeze gufungwa kugirango arebe ko abazungu bamwumva”.
Umuhezanguni akwiye kumenya ko kwirirwa asebya Leta ntacyo bizamugezaho.
Umulisa Carol