Agatha Kanziga, Wencislas Munyeshyaka n’abandi bajenosideri bihishe mu Bufaransa baririwe ntibaraye!

Bitinde bitebuke abajenosideri bamaze igihe bihishahisha mu Bufaransa bose bazagezwa imbere y’ubutabera maze baryozwe uruhare rwabo muri Jenosideri yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki cyizere gishingiye ku kuba umwe muri abo bajenosideri, Laurent Bucyibaruta, urukiko rwa rubanda ruherereye i Paris ho mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022, rwamukatiye imyaka 20 kubera uruhare yagize muri Jenoside.
Uyu mujenosideri kabombo ubanjirije abandi mu guhanwa, yahoze ari perefe wa Gikongoro, akaba azwiho kuba yarahamagariraga interahamwe kurimbura abatutsi ndetse abarokokeye muri iyi perfegetura bavugako batazibagirwa amagambo yuzuye urwango y’ uyu mujenosideri.
Iburanishwa n’ikatirwa ry’uyu mujenosideri bishimangira ko Perezida Emmanuel Macron yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abanyarwanda ubwo aheruka mu Rwanda.
Perezida Macron yashimangiye ko atazihanganira abajenosideri bihishahisha mu gihugu cye, ko ahubwo bakwiye kuburanishwa nk’imwe mu nzira yo guha ubutabera abagizweho ingaruka na Jenoside.RPF-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, amagana y’abajenosideri yahungiye mu Bufaransa aho ubu habarizwa abarenga 50 bazwi bataragezwa imbere y’ ubutabera barangajwe imbere na Agatha Kanziga, umugore w’umucurabwenge mukuru wa Jenoside Habyarimana “Kinani”.
Harimo kandi Wencislas Munyeshyaka Kiliziya Gatolika iherutse kwirukana mu gipadiri, uyu akaba azwiho kuba yarishe Abatutsi batagira ingano muri Paruwasi ya Saint Famille, aho abarizwa uyu munsi mu Bufaransa harazwi.
Umunyarwanda yaravuze ko “agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru” none rero n’aba bajenosideri aho ubutabera bwatindiye birangiye bubagezeho.Nta mahoro y’ umunyabyaha koko!
Mutijima Vincent