02-04-2023

Amatora ya 2024 yatumye interahamwe n’ibigarasha bavuga amangambure!

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko amahitamo y’abanyarwanda ari yo azagena niba aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024; ingingo yatumye abanzi b’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi bashyuha mu mitwe.

Ibyo Perezida Kagame yabitangaje mu mpera z’icyumweru kirangiye ubwo yasubizaga ikibazo cya Marc Perelman, umunyamakuru wa France 24 wari umubajije ati “Ese urateganya kongera kwiyamamaza?”

Mu gisubizo cyuje ubushishozi kandi yatanze mu buryo butebya, Perezida Kagame yasubije uyu munyamakuru ko “binashobotse” yakwiyamamaza kugeza mu myaka 20 iri imbere. Ati: “…amatora ashingiye ku mahitamo y’abantu.”

Igisubizo cya Perezida Kagame cyatumye interahamwe n’ibigarasha bava mu miheno basanzwe babarizwamo maze batangira kuvugira umukuru w’igihugu amagambo atavuze harimo kuba ngo “ashaka kuyobora u Rwanda by’iteka.”

Mu bagaragaje ugushyuha mu mutwe gukomeye harimo abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda irimo FDLR, FDU-Inkingi na RNC y’ikihebe Kayumba Nyamwasa. Harimo kandi urubyiruko ruba hirya no hino i Burayi rukomoka ku bajenosideri rwibumbiye mu gatsiko ka ‘Jambo ASBL’.

Aba banzi b’u Rwanda birengagije ko no mu mwaka wa 2017 Abanyarwanda ari bo ubwabo bisabiye Perezida Kagame ko yakongera kubayobora aho hari n’abari barahiye ko baziyahura Kagame natongera kwiyamamaza.

Urukundo Abanyarwanda bafitiye Perezida Kagame ntabwo ruri mu magambo gusa cyane ko n’ubushakashatsi burushimangira; nk’urugero ubushakashatsi buherutse kumurikwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaraza ko Abaturarwanda bari ku kigereranyo cya 99.2% bizera Perezida Paul Kagame.

Icyi cyizere Abanyarwanda bafitiye Perezida wabo ni cyo baheraho bamunambaho; ibintu bashimangira iyo amatora ageze cyane ko bamuhundagazaho amajwi yabo hafi 100% cyane ko bagikeneye ko Kagame akomeza kubagezaho iterambere ridaheza no gukomeza guteza imbere ubumwe bwabo.

Ni mu gihe gahunda y’ibigarasha n’interahamwe yo ari ugusubiza u Rwanda mu icuraburindi ry’ivangura, itonesha, icyenewabo, irondomako n’ibindi byenyegeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 28 ishije.

Aba banzi b’u Rwanda bararushywa n’ubusa cyane ko imitima yabo yuzuyemo ishyari n’inzagano zitazagira icyo zibagezaho – abanyarwanda bakomeye kuri Perezida wabo kuko bazi neza aho yabakuye, aho abagejeje ndetse n’aho ateganya kubageza.

Ibigarasha, interahamwe ndetse n’abambazi bazo cyo kimwe n’abandi banzi b’u Rwanda baravomera mu rutete; “amatora (y’umukuru) w’igihugu ashingiye ku mahitamo y’abantu” kandi abo bantu baracyashaka Kagame!

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: