06-12-2023

Ese Perezida Tshisekedi azemera guhara FDLR nyuma y’ibiganiro bya Luanda?

0

Kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR usanzwe waranywanye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ni umwe mu mirongo migari yemerejwe mu biganiro byahuje u Rwanda na Kongo i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022.

Ni ibiganiro byari byitabiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi mu gihe uwa Angola, João Lourenço, yari umuhuza.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 20 widegembya k’ubutaka bwa Kongo, ugizwe ahanini n’interahamwe n’abajenosideri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abategetsi ba Kongo kuva kuri Mubutu kugera kuri Tshisekedi bose bagaragaje gutsimbarara kuri FDLR batitaye ku kuba Leta zunze Ubumwe z’Amerika zarayishyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Aho kwambura intwaro FDLR, abategetsi ba Kongo baraziyongerera ndetse bakanayifashisha mu nyugu zabo bwite by’umwihariko mu nyungu za politike, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’ agaciro n’ibindi.

Iyi FDLR ivuna umuheha ikongezwa undi hariya muri Kongo by’umwihariko mu burasirazuba bw’iki gihugu aho ifite ibirindiro bikuru; ibintu Perezida Tshisekedi azi neza ariko akaba nta cyo abikoraho aho bigaragara ko FDLR yamurushije imbaraga.

Ibintu byaje guhindura isura mu mpera z’umwaka ushize aho ubutegetsi bwa Kinshasa bwarushijeho kwiyegereza FDLR ndetse banasinyana amasezerano y’ubufatanye aho magingo aya uyu mutwe w’iterabwoba uri kurwana ku ruhande rw’ingabo za Kongo (FARDC) mu ntambara izishyamiranyije na M23, umutwe w’abarwanyi b’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Ubu bufatanye bwanavumbuwe n’impuguke za Loni aho ziherutse gusohora raporo ihishura ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahaye FDLR kugenzura igice kinini cya Parike ya Virunga gihana imbibe n’u Rwanda; ibintu abasesenguzi bemeza ko bigamije gutera akanyabugabo uyu mutwe w’iterabwoba kugira ngo urusheho guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi FARDC na FDLR bamaze gutera ibisasu k’ubutaka bw’u Rwanda inshuro zirenga ebyiri kuva uyu mwaka watangira, aho kandi abo bombi banashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda babasanze k’ubutaka bw’u Rwanda ubwo bari ku burinzi.

Nyuma y’ ibi biganiro bya Luanda, haribazwa niba PerezidaTshisekedi wagiye urangwa no guca ibibazo bya Kongo ku ruhande no guhindagurika, ari buhinduke akabohora ipfundo ry’ ubufatanye bw’igisirikare cye n’umutwe w’ iterabwoba wa FDLR n’ imitwe iyishamikiyeho nka CNRD-FLN, RUD-Urunana, FPPH-Abajyarugamba.

Reka tubihange amaso!

Mutijima Vincent

About Author

Leave a Reply

%d