10-06-2023

Urwishe ya nka ruracyayirimo: Uwimana Agnes azanzamukanye ibinyoma n’inzara idasanzwe

Uwimana Nkusi Agnes wari umaze hafi amezi abiri mu kirago aho yari ahanganye n’indwara idakira amaranye iminsi, yongeye ku byutsa agatwe aho ubu ari gukwirakwiza ibihuha mu buryo budasanzwe ari nako asabiriza interahamwe n’ibigarasha.

Uyu muhezanguni wigize umwamikazi w’ibinyoma, yongeye kugaruka ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube aho ari kuri ‘misiyo’ yahawe n’abanzi b’u Rwanda yo gutagatifuza bamwe mu banyabyaha bari muri gereza.

Muri abo banyabyaha harimo Niyonsenga Dieudoné wiyita Cyuma Hassani, Karasira Aimable, Nsengimana Théoneste, Idamange Iryamugwiza Yvonne n’abandi bagiwe mu matwi n’abanzi b’u Rwanda maze bisanga bagonganye n’amategeko.

Kimwe mu bihuha Uwimana yagarukanye harimo kuba ngo yarabwiwe ko “CHOGM nitaba azicwa” n’ibindi byatumye atangira gusabiriza amafaranga mu bigarasha n’interahamwe mu kwerekana ko akiriho nyamara ubuzima burimo kugenda bumucika.

Ikindi gisekeje ni uburyo uyu mugore utagira ubwenge yihandagaza akavuga ko ngo “yasengeye CHOGM ngo ibe” nyamara ari mu bantu bayirwanyaga, aho yakomeje avuga ko ngo “CHOGM nta cyo yasigiye u Rwanda”.

Ayo magambo ya Uwimana abenshi bayaheraho bakagaragaza ko “indwara uyu mugore arwaye ahubwo yamugeze no mu bwonko ku buryo imitekerereze ye igenda isubira inyuma,” nk’uko byakomojweho n’umwe mu basesenguzi baganiriye na MY250TV.

Uyu muhezanguni ni igikoresho cy’ibigarasha n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi dore ko buri munsi ahora abashimagiza ku nkunga baba bamuhaye.

Gusa akwiye kumenya ko ubwo azarenga umurongo utukura azongera kwisanga imbere y’ubutabera nk’uko byagenze mu mwaka wa 2010 ubwo yatabwaga muri yombi kubera ibyaha binyuranye birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kubangamira umutekano w’igihugu.

Uyu mugore ashatse yaruhuka akabanza akarwana n’indwara afite nayo itamworohere kuko kuyifatanya n’ubuhezanguni bitazamugwa amahoro. Agapfa kaburiwe ni impongo!

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: