29-11-2023

Agakundi ka Ntwali Williams, Chaste Gahunde n’izindi nterahamwe gakomeje kwirasa mu kirenge!

0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2022, abanyarwanda babyukiye ku nkuru y’igihuha ivuga ko uwitwa Nkusi Uwimana Agnes uzwi mu biganiro bica igikuba kuri YouTube “yaburiwe irengero” ndetse ko “yashimuswe n’ubuyobozi bw’u Rwanda”.

Ni igihuha cyacuzwe n’umuhezanguni Ntwali John Williams usanzwe ukorana bya hafi na Uwimana maze gitizwa umurindi n’interahamwe kimwe n’abajenosideri barangajwe imbere na Chaste Gahunde, umujenosideri umaze imyaka yihishahisha mu Bufaransa nyuma y’uko atorotse inkiko Gacaca mu mwaka wa 2005 .

Abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abaturanyi ba Uwimana bihutiye kunyomoza icyo kinyoma aho bashimangiraga ko bazi neza ko ari mu rugo aho asanzwe abarizwa mu Mujyi wa Kigalkandi ameze neza.

Bidateye kabiri, Gahunde ndetse na Ntwali mu isoni n’ikimwaro cyinshi bagarutse ku mbuga nkoranyambaga maze bisubiraho ku manjwe bari batangaje maze nabo bavuga ko Uwimana ameze neza.

Ikinamico y’aba bahezanguni yahishuye ko n’ubundi basanzwe bazi aho abantu birirwa batabariza ko ngo “baburiwe irengero” n’ubundi baba bazi aho bari ko ahubwo babikora bagamije guharabika mu ruhando mpuzamahanga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Si ubwa mbere interahamwe, abajenosideri, ibigarasha ndetse n’abambari babo bahimbye ikinyoma ku “ishimutwa ry’abanyarwanda” maze bikigaragaza ko byari ikinyoma cyambaye ubusa.

Urundi rugero ni urw’umuturage w’Akarere ka Gicumbi witwa Shyaka Gilbert byavuzwe ko nawe “yaburiwe irengero”  maze akaza kuguragara asobanura uburyo bariya banzi b’u Rwanda bari baramwohereje mu mitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda.

Ntwali n’ibyitso bye bakwiye kumenya ko ibyo birirwamo ari icyaha gihaninwa n’amategeko, mu gihe gikwiye bazabiryozwa.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: