02-06-2023

Akarere ka Karongi kamaze kumenya aho abana bako ibihumbi 12 bagwingiye baherereye

Isesengura ryakozwe n’Akarere ka Karongi rigamije kumenya imyirondoro y’abana bagwingiye ryagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye barenga ibihumbi 12.

Abagore bo muri aka karere biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kurwanya igwingira ry’abana binyuze mu buryo bwo kubyara muri batisimu aho buri mwana wagwingiye azahabwa umubyeyi wishoboye wo kumukurikirana.

Umwaka wa 2022 watangiye abayobozi b’Akarere ka Karongi bazi ko akarere gafite abana 32,4% bagwingiye ariko batazi abo bana abo aribo n’aho baherereye.

Inama yahuje abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza mu Ntara y’Iburengerazuba muri Werurwe, yagaragaje ko kutamenya imyirondoro y’abana bagwingiye ngo imiryango yabo yitabweho by’umwihariko biri mu bituma igwingira ridacika.

Nyuma y’iyo nama akarere ka Karongi kapimye abana bose batarengeje imyaka 5, gasanga mu bana 41 420 batarageza kuri iyo myaka, harimo abana 12 839 bagwingiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya imyirondoro y’abana bagwingiye ikigiye gukurikiraho, ari ukubitaho n’imiryango yabo binyuze mu buryo bwo kubabyara muri batisimu.

Ati “Tuzafatanya kugira ngo buri muntu wese agende afata umwana, amubyare muri batisimu, amukurikirane, amenye ko gahunda za Leta zo gufasha abafite imirire mibi zigera kuri wa mwana.”

Meya Mukarutesi avuga ko bazakomeza no gukangurira ababyeyi kwipimisha inshuro enye kugira ngo umwana batangire kumutegura akiri mu nda, navuka azonke uko biteganyijwe, ahabwe indyo yuzuye, bimurinde kuzagwingira.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburengerazuba Kayitesi Dative mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore yabaye uri uyu wa 11 Nzeri 2022, yavuze ko ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bibuza igihugu kugera ku iterambere cyifuza.

Yashimye gahunda yo gukurikirana abana bagwingiye binyuze mu kubabyara muri batisimu, avuga ko uwabyaye umwana muri batisimu azaba afite inshingano yo kumurikirana ikibazo cyose afite ukakimenya, akamenya n’uburyo agikemura.

Ati “Numva iyi gahunda yo kubyara muri batisimu abana bagwingiye izaba umuti ku kibazo cy’igwingira. Ndasaba ba mutima w’urugo bagenzi banjye kwitabira iyi gahunda kuko buri wese ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda iki kibazo nakigira icye ntiyumve ko kireba abayobozi gusa, kizakemuka.”

Mu karere ka Karongi mu bana bagwingiye harimo 4 788 bafite igwingira rikabije na 5051 bafite igwingira ryoroheje. Mu bana bagwingiye harimo 3 519 batararenza imyaka ibiri.

Leave a Reply

%d bloggers like this: