29-11-2023

Umufaransa Benzema yegukanye ‘Ballon d’Or’

0

Mu ijoro ryakeye, Karim Benzema, Umufaransa ukinira Real Madrid yo muri Espagne yegukanye Ballon d’Or, igihembo gikomeye gihabwa umukinnyi w’umupira w’amaguru wahize abandi ku isi mu bagabo.

Bwari ubwa mbere Benzema w’imyaka 34 yegukanye iki gihembo gikomeye. Ni igihembo yaherewe i Paris, agishyikirizwa na Zinedine Zidane.

Benzema yegukanye iki gihembo nyuma y’uko mu mwaka ushize w’imikino yatsinzemo ibitego 44 mu mikino 46, anahesha ikipe ye gutwara ibikombe bya LaLiga na UEFA Champions League.

Umunya-Senegal Sadio Mane yaje ku mwanya wa kabiri, Kevin de Bruyne aba uwa gatatu, naho Robert Lewandowski aza ku mwanya wa kane.

Sadio Mane kandi yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akabanira bagenzi be neza n’ikinyabupfura, Socrates Award. Ni igihembo gishya kitari gisanzwe gitangwa.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: