12-05-2024

APR FC ku mwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Police FC

APR FC ubu iri kubarizwa ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022 inganyije igitego 1-1 na Police FC mu mukino wabereye kuri Stade Regionale i Nyamirambo.

Ku munota wa gatanu, abakinnyi ba APR FC bazamukanye umupira, wavuyemo ikosa ryakorewe kuri Nshuti Innocent maze umusifuzi Ishimwe Claude ’Cucuri’, atanga ‘coup franc’ yahise itsindwa neza na Ishimwe Christian.

Ku munota wa 62, Rutanga Eric yahinduye umupira imbere y’izamu Ishimwe Christian ategera Nshuti Savio mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga Penaliti.

Rutahizamu wa Police FC Twizerimana Onesme yahise ayitsinda neza, umunyezamu Mutabaruka Alexandre ajya uruhande rumwe, umupira ujya mu rundi maze umukino urangira amakipe yombi aganyanya.

APR FC kuri uyu mukino yatojwe n’umutoza wungirije Ben Moussa kubera ko umutoza mukuru Umutoza Mukuru Adil Mohamed Erradi yahagaritswe ukwezi n’ubuyobozi bw’iyi kipe kubera umwuka mubi uyimaze iminsi.

Ni mu gihe Police FC yo yatozwaga na Mashami Vincent watangiye iyi shampiyona atsindwa.

Hagataho Rayon Sports ni yo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 12.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading