Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’Umuryango ‘GiveDirectly’ ukorera mu turere 17 tw’u Rwanda
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2022 yakiriye Rory Stewart uyobora umuryango GiveDirectly ufasha u Rwanda mu bikorwa byo kuzamura imibereho n’ubukungu bw’abaturage.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro by’aba bombi byibanze ku mikoranire yisumbuye hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Mu turere 17 uyu muryango ukoreramo umaze gutanga y’amafaranga atishyurwa ku ngo zitishoboye zirenga ibihumbi 170.
Uretse u Rwanda, Umuryango GiveDirectly ukorera muri Uganda na Kenya aho ufasha imiryango ibayeho mu bukene bukabije ukayiha amafaranga y’ubuntu binyuze kuri telefone.
Ubwanditsi