Tshisekedi yongeye kwiriza ay’ingona ashinja u Rwanda ibirego byabaye indirimbo ishaje!
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda ibirego bidafututse birimo ko ngo “rwiba amabuye y’agaciro ya Congo”, imvugo y’ikinyoma idasiba kumvikana mu bwirwaruhamwe z’abategetsi b’icyo gihugu.
Ibyo Tshisekedi yabivugiye mu ijambo yagejeje ku baturage ba Congo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022.
Ni ijambo ryari mu mujyo w’umurongo ugayitse ubutegetsi bwa Tshisekedi bwafashe wo kuyobya uburari ku kuba bwarananiwe gukemura ibibazo by’umutekano muke byibasiye uburasirazuba bwa Congo aho bahisemo kubyegeka k’u Rwanda.
Ni mu gihe kandi Umuryango Mpuzamahanga n’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari badasiba gusaba Congo kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Lunada muri Angola n’i Nairobi muri Kenya; ibintu Tshisekedi yinangiye gukora.
Bimwe mu bikubiye muri ariya masezerano harimo ko Congo igomba kwitandukanya n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR no guhagarika vuba na bwangu imvugo zihembera u Rwanda zibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
By’umwihariko FDLR ikorana bya hafi n’abasirikare ba Congo ndetse na bamwe mu banyepolitiki mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu bitero bagaba k’u Rwanda, ibi kandi bishimangirwa na raporo zinyuranye zihora zisohoka.
Perezida Tshisekedi yavuze biriya mu gihe uhagarariye Congo mu Muryango w’Abibumbye nawe aherutse gushinja u Rwanda “kwiba inguge za Congo” , ibi akaba ari ikimenyetso cy’abayobozi badashoboye kuko birengagiza nkana inshingano bafite zo kurinda igihugu cyabo.
Ku rundi ruhande, u Rwanda ntiruhwema kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano muke muri Congo aho rudasiba gusaba abategetsi b’iki gihugu gushyira imbere gukemura ibyo bibazo aho kwitana ba mwana.
Mugenzi Félix