Ian Kagame mu ba ofisiye bashya 568 binjiye mu ngabo z’u Rwanda – AMAFOTO&VIDEO
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2022 cyungutse abasirikare bashya 568 bafite ipeti rya ‘Second Lieutenant’ barimo umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame.
Perezida Kagame ni we wahaye ririya peti aba basore n’inkumi mu birori byabereye mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera ho mu Ntara y’Iburasirazuba aho bari bamaze igihe bahabwa amasomo n’imyitozo bibinjiza mu ngabo.
Ian Kagame we yari aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant, gusa kugira ngo atangire gukorera igihugu muri RDF yagombaga kubanza kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda akaba ariyo mpamvu yagiye kwifatanya na bagenzi be hariya mu Bugesera.
Mu mpanuro Perezida Kagame yagejeje kuri abo bofisiye bashya, yavuze ko akazi bagiye gutangira gasaba imyitwarire myiza.
Ati “Imirimo mugiyemo aho azaba ariho hose haba mu gihugu no hanze y’igihugu, ikinyabupfura. Wagira ubumenyi, wagira ubushake, wagira ibyo aribyo byose, ntabwo havamo byinshi cyangwa se birambye iyo hatagaragayemo imyifatire myiza.”
Yakomeje agira ati: “Hari ibishuko byinshi biba biri hanze cyangwa se bijyana n’umwuga, kugira ngo rero ugire akazi keza n’igihugu kibone ibyo kibatezemo mugomba kugira imyifatire n’imico myiza.”
Perezida Kagame yavuze ko hanze aha hari ibishuko byinshi birimo ibiyobyabwenge n’indwara zituruka ku myifatire mibi, ababwira ko ari ingenzi cyane kuzabyirinda.
Ati “Hanze aha hari ibishuko byinshi, ibiyobyabwenge […] ndetse n’indwara nyinshi zijyana no kutifata neza, zihitana ubuzima bw’abantu. Icyo tubifuriza ni uko ibyo mwize, umurimo mukora muwukorana imyifatire myiza hakavamo ibyo twifuza, namwe aribyo mwifuza.”
Abasirikare bashya binjijwe mu ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya ‘Second Lieutenant’ barimo abasore 515 n’inkumi 53. Harimo 475 bari bamaze umwaka umwe biga n’abandi 93 bamaze imyaka ine.




Ubwanditsi