Ingabire Victoire azanzamukanye irindi cengezamatwara
Nyuma y’iminsi irenga 30 atagaragara ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru rutwitsi bisanzwe bimusingiza, umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza(IVU) yongeye kwigaragaza noneho yigize impuguke ku bibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni icengezamatwara uyu muhezanguni yanyujije muri Aljazeera, kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga bisanzwe bimufasha gukwiza uburozi bwe nk’imwe mu munzira yayobotse agamije kwigira “umunyapolitike wemewe utavuga rumwe n’ubuyobozi buriho mu Rwanda”, ibintu ariko bitazamushobokera cyane ko afite ubusembwa butamwemerera kugira uwo yifatira.
Muri iryo cengezamatwara Ingabire yagerageje kunga mu mvugo zisanzwe zikoreshwa n’abambari be bo mu kiryabarezi cya FDU-Inkingi aho bamaze igihe baracitse ururondogoro bavuga ko “u Rwanda ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano muke muri Congo”, imvugo y’igihuha imaze kuba indirimbo ishaje cyane ko n’amahanga azi neza ko nta ho u Rwanda ruhuriye n’ibyo bibazo.
Mu buryarya bwinshi asanganwe, umuhezanguni Ingabire muri ririya cengezamatwara yikomanga mu gatuza ko ari “gutanga igisubizo” ku kibazo cy’umutekano muke muri Congo aho mu isoni nke avuga ko hakenwe ibiganiro kugira bigamije gutanga igisubizo cy’impunzi ziri muri kiriya gifugu; bikaba bitumvikana uburyo ahuza impunzi n’intambara ishyamiranyije ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23.
Gusa ku rundi ruhande, imvugo za Ingabire zisanzwe zimenyerewe ko zikoreshwa n’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi aho zirengagiza ko abo zita “impunzi” ari abanyabyaha bahunze igihugu nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ingabire n’abandi bahuje imyumvire y’ubuhenzanguni bakwiye kumenya ko guhora basubiramo ikinyoma bitakigira ukuri – u Rwanda rurakataje mu iterambere, ubujajwa bwabo nta cyo buteze guhindura.
Ellen Kampire