19-04-2024

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Poland, Paweł Jabłoński uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2022 yatangaje ko igihugu cye kigiye gufungura ambasade mu Rwanda.

Ibi Minisitiri Jabłoński yabitangaje nyuma y’ibiganiro byamuhuje na mugenzi we w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.

Ifungurwa ry’iriya amabasade ni intambwe ishimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye cyane ko u Rwanda rwiyemeje guhamya umubano n’amahanga yose nk’uko biri mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu mwaka wa 2015.

Minisitiri Jabłoński nawe yahamije ko kuba igihugu cye kigiye gufungura ambasade mu Rwanda bizarushaho guteza imbere imibanire y’ibihugu byombi cyane ko “ikomeje gutera imbere mu buryo bwihuse” nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryasohowe n’ibihugu byombi.

Minisitiri Dr. Biruta we yatangaje ko Poland igiye gufungura Ambasade mu Rwanda nyuma y’uko narwo ruyifunguyeyo umwaka ushize ndetse ibihugu byombi bigasinya n’amasezerano ajyanye n’ubutwererane no kujya baganira ku birebana n’ibya politiki n’umubano mpuzamahanga muri rusange.

Yagize ati: “Muri iyi nama igihugu cya Poland cyamenyesheje u Rwanda ko nacyo kigiye gufungura ambasade inaha mu Rwanda, bikaba byerekana intambwe ishimishije umubano hagati y’ibihugu byacu byombi umaze kugeraho”.

Prof. Shyaka Anastase ni we uhagarariye u Rwanda muri Poland kuva u Rwanda rwadungura ambasade yarwo muri icyo gihugu umwaka ushize.

Ku rundi ruhande, u Rwanda na Poland byemeranyije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi hibandwa ku bikorwa by’ubucuruzi ,uburezi n’ishoramari, cyane cyane mu nzego zishinzwe guhanga udushya.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading