10-09-2026

Ikinyoma cy’umugome Musabyimana wa FDU-Inkingi cyakubitiwe ahareba inzega!

0

Musabyimana Gaspard, Interahamwe kabombo akaba n’umumotsi w’ingirwa-shyaka ya FDU-Inkingi akomeje guhabwa urw’amenyo nyuma y’uko ahimbye ikinyoma kuri Dr. Iyamuremye Augustin uherutse kwegura muri sena maze Iyamuremye we ubwe akamuvuguruza.

Iyi nterahamwe kabombo mu mpera z’icyumweru kirangiye yirukiye ku muzindaro w’iriya ngirwashyaka ukorera kuri YouTube maze mu isoni nke itangaza ko Dr. Iyamuremye “yegujwe na FPR” mu gihe nyamara Iyamuremye yasobanuye neza ko yeguye kubera uburwayi kuko bwatumaga atabasha gutunganya inshingano ze nka Perezida wa Sena.

Iyi mvugo iterekeranye ya Musabyimana yateruwe n’abandi banzi b’u Rwanda maze bayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugerageza kurema za byacitse, guca igikuba mu Banyarwanda no guharabika Umuryango FPR-Inkotanyi basanzwe biyita ko barwanya.

Byabaye ngombwa ko Dr. Iyamuremye we ubwe ajya kuri Twitter maze acecekesha izi nyangabirama binyuze mu butumwa yasangije abamukurikira. Yagize ati: “…Ntabwo nitaye ku bashaka kuvangira Abanyarwanda bahimba impamvu zitari zo. Abo simbifurije indwara nk’iyo mfite, mbifurije gukira ubujiji n’ubugome. Vive le Rwanda.”

By’umwihariko uyu Musabyimana wihebeye amacakubiri no gutagatifuza interahamwe n’abajenosideri, amaze iminsi yihishahisha mu Bubiligi aho ahabwa amafaranga y’umuvumo n’abambari ba FDU-Inkingi kugira ngo abyuke asebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.

Ibiri mu mutwe wa Musabyimana byerakana imitekerereze y’abambari ba FDU-Inkingi n’icyo baharanira kitazigera kigerwaho.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading