25-05-2026

#Qatar2022: Amatsiko ni yose k’ukatisha itike y’umukino wa nyuma hagati ya Argentine na Croatia

0

Imikino ya mbere ya kimwe cya kabiri mu gikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kiri kubera muri Qatar iratangira mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2020 aho Argentine ikina na Croatia.

Croatia yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Isi giheruka muri 2018 aho yatsinzwe n’Ubufaransa ibitego 4 -2, naho Argentine yo iheruka kubona itike y’umukino wa nyuma muri 2014 aho yatsinzwe n’u Budage igitego 1 – 0.

Abakinyi kizigenza bitezwe kuri uyu mukino ni ba capitaine b’amakipe yombi; Lionel Messi ku ruhande rwa Argentine and Luka Modrić ku ruhande rwa Croatia aho bombi bahuriye ku kuba bari gukinira igikombe cyabo cya nyuma.

Messi ubu afite imyaka 35 mu gihe Modrić we afite imyaka 37, aba bombi bagize uruhare runini mu kwitwara neza kw’ibihugu byabo muri iki gikombe kandi bombi binjije igitego muri za penaliti bateye zatumye ibihugu byabo bigera muri kimwe cya kabiri.

Ubu ikibazo kiri kwibazwa ku Isi hose ni uza kwegukana amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma hagati ya Messi na Modrić mbere y’uko basezera ruhago cyane ko barabikora bidatinze bitewe n’imyaka bafite.

Mu wundi mukino wa kimwe cya kabiri uzakinwa ejo saa tatu, u Bufarasa bazakina na Morocco yaciye agahigo ko kuba ikipe ya mbere yo ku mugabane wa Afurika igeze muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Isi mu mateka y’uyu mugabane.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading