08-04-2026

David Ngendahimana yatamaje “Padiri” Nahimana wamushutse none inzara ikaba yenda kumutsinda muri Uganda

0

David Ngendahimana, umugabo umaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga kubera gutuka no kwandagaza abayobozi bakuru b’u Rwanda yahishuye ko ibyo bikorwa yabishowemo n’abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere na Nahimana Thomas ubarizwa mu Bufaransa.

Icyakora, mu kiganiro aherutse kunyuza kuri YouTube y’umwe mu bamotsi b’udutsiko twiyita ko turwanya u Rwanda, Ndendahimana yeruye ko amazi atakiri ya yandi cyane ko ngo atakibanye neza n’abari baramuhaye inshingano zo gutuka bya gishumba abayobozi b’u Rwanda; ibintu ngo byamuteye inzara.

Bijya gutangira Ngendahimana yoherejwe muri Uganda we n’umugore maze ahabwa ziriya nshingano. Adaciye ku ruhande, uyu mugabo yumvikana atunga agatoki abarimo Nahimana Thomas wirukanwe mu gipadiri maze agashinga ingirwa-guverinoma ikorera mu cyuka ndetse na Flora Karenzi wahoze muri iyo ngirwa-guverinoma.

Mu kiniga kinshi, uyu mugabo yagize ati: “Muri iyi minsi merewe nabi ndetse nyuma y’aho YouTube Channel yanjye ivuyeho inzara irenda kuntsinda muri Uganda, abo ndikugerageza guhamagara bose nta n’umwe uri kunyitaba na Padiri Nahimana naramwandikiye none yanze kunsubiza.”

Uyu mugabo kandi akomeza kuvuga ko abo bantu bashobora kuba baramugambaniye kuko ngo ibyo bagiye bamusezeranya batigeze babimuha yewe ngo n’umuntu bajyaga bacishaho amafaranga ngo ayamugezeho ntakimuvugisha.

Uretse uyu Ngendahimana utamaje abaterankunga be mu murongo yafashe wo guharabika abayobozi b’u Rwanda, Karasira Aimable ubu uri muri gereza nawe yigize guhishura ko hari bantu bari hanze y’u Rwanda bamuhaga amafaranga ubundi bakanamutegeka ibyo avugira kuri YouTube.

Uwitwa Uwimana Nkusi Agnes nawe aherutse gutangaza ko yari anabeshejweho n’izo nyangabirama zamutegekaga gusebya Leta hiyongereyeho guhakana no gupfobya Jenoside yahorewe Abatutsi.

Uyu David Ngendahimana niba azi ubwenge yatega agataha mu rwamubyaye kuko na mugenzi we Shyaka Gilbert byarangiye atashye ndetse ubu akaba arimo gukorera u Rwanda yaharabitse igihe kinini.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *