15-06-2026

Umuhezanguni Denise Zaneza noneho yigize umucamanza ku mbuga nkoranyambaga!

0

Mu gisa nk’urwenya rwa byendagusetsa, umuhezanguni Denise Zaneza noneho yigize umucamanza aho yagiye kumbuga nkoranyambaga maze ategeka ko zimwe mu mfungwa n’abagororwa bari muri gereza zo mu Rwanda bafungurwa kuko ngo “ari abere”.

Zaneza usanzwe umenyerewe mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mfungwa n’abagororwa yatagatifujije harimo abo bizwi neza ko bashowe mu byaha n’udutsiko tw’abanzi b’u Rwanda dukorera hirya no hino ku Isi uyu mugore asanzwe abarizwamo.

Muri abo bari muri gereza harimo abo uyu muhezanguni yita “abanyamakuru” kandi mu by’ukuri atari; abo ni nka Dieudonné Niyonsenga wiyita Cyuma Hassan, Theoneste Nsengimana na Aimable Karasira.

Harimo kandi n’abandi banyabyaha bamaze gukatirwa ibihano binyuranye kubera ibyaha bahamijwe n’inkiko barimo nka Déogratius Mushayidi watatiwe burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, kugumura abaturage n’ibindi.

Uyu mogore mu kugira abere bariya bantu bafunzwe yifashishaga icengezamatwara rishaje ryagiye ryandikwa n’ibitangazamakuru bisanzwe bibarizwa mu kwaha kw’abatifuriza ineza u Rwanda agamije kubeshya abamukurira buhumyi.

Ubusanzwe Zaneza ubu buhezanguni bwe abukomora kuri se Sebatware Marcel ubarizwa mu b’imbere mu ngirwashyaka ya FDU-Inkingi.

By’umwihariko uwo Sebatware ni umujenosideri uri ku rutonde rw’abashakishwa cyane ko Inkiko Gacaca zamuhamije uruhare mu kwica Abatutsi batagira ingano bari bahungiye ku ruganda rwa CIMERWA yayoboraga mu gihe cya Jenoside.

Uyu Zaneza ari gucurangira abahetsi cyane ko urusaku ari kuvuza nta cyo ruzahindura ku myanzuro inkiko z’u Rwanda zafatiye abo ashaka gutagatifuza.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading