“Car Free Day”, ikindi gitego u Rwanda rwatsinze mu kubungabunga ibidukikije!
Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bamaze kumenyera siporo rusange izwi ku izina rya “Car Free Day”, iyi ni imwe muri gahunda zikomeje gufasha u Rwanda kubungabunga ibidukikije nk’ikibazo uyu munsi gihangayikishije Isi muri rusange.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2016, yatangiye iba rimwe gusa mu kwezi kandi nabwo ikabera mu Mujyi wa Kigali, gusa nyuma byemejwe ko iba kabiri mu kwezi aho by’umwihariko ubu yanageze mu turere twose tw’igihugu.
Muri iki gikorwa ibinyabiziga bikoresha moteri ntibiba byemerewe kunyura mu mihanda ikoreshwa cyane ko iba yahariwe abanyamaguru, abakoresha amagare ndetse n’abambaye inkweto z’amapine baba bifatanyije n’abandi muri iyi siporo.
By’umwihariko, gahunda ya siporo rusange iri mu zindi zigamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere biterwa akenshi n’ibinyabiziga ariyo mpamvu imihanda ifungwa nubwo atari yose.
Gusa ku rundi ruhande hari ubushake bwo kugabanya ibyo byuka nk’uko bigaragazwa n’iyinjizwa mu gihugu ry’imodoka zikoresha amashanyarazi rigenda ryiyongera umunsi ku wundi.
Hari kandi n’amasezerano yiswe aya Kigali yo kubaganya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli byongera iyangirika ry’ikirere.
Ubwitabire bw’iyi siporo rusange bwakomeje kugaragarira buri wese by’akarusho ubwo ku itariki 3 Ukuboza 2017 umukuru w’igihugu Paul Kagame yifatanyaga bwa mbere n’abatuye Umujyi wa Kigali muri iyi siporo.
Muri icyo gikorwa nibwo Perezida Kagame yasabye ko cyava ku nshuro imwe mu kwezi ahubwo cyikajya kiba kabiri mu kwezi.
Ibi byose ni ibigaragaza uburyo Leta y’u Rwanda ishyize imbere ubuzima bw’Abaturarwanda binyuze mu kubungabunga ibidukikije cyane ko igihugu gifite abantu bafite ubuzima bwiza kibasha kubona abagikorera yaba abakoresha ubwenge cyangwa abakoresha imbaraga.
Ibi kandi bifasha ko abajya mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abato babasimbura bose baba bameze neza bikazaba akarusho igihe imodoka zikoresha amashanyarazi zizaba zamaze kurenga 50% kuko u Rwanda ruzaba rufite ikirere gisukuye ku Isi.
Umutesi Grace
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Umutesi Grace ni umubyeyi akaba na Rwiyemezamirimo uterwa ishema no kuba yarasubijwe agaciro mu gihugu abamukomokaho bari barakavukijwe.