29-07-2026

#Qatar2020: Argentine yegukanye igikombe cy’Isi ihigitse u Bufaransa kuri penaliti

0

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar nyuma yo gutsinda u Bufaransa penaliti 4-2.

Ni nyuma y’uko ibihugu byombi byari byanganyije ibitego 3-3 mu minota 120 yakinwe kuri iki Cyumweru.

Amakipe yombi yatangiranye ingufu nyinshi, mu gice cya mbere gusa Argentine yarushanga U Bufarasa cyane kuko baje no kubona ibitego 2 – 0 byatsinzwe na Messi kuri penaliti, naho igitego cya kabiri cyatsinzwe na DiMaria.

U Bufarasa bwatangiye igice cya kabiri bwariye karungu buza no kwishyura ibitego bibiri byose byatsinzwe na Mbappe.

Hongeyewo indi minota 30, Argentine izagutsinda igitego  cya gatatu gitsinzwe na Messi. habura iminota 3 gusa, U Bufarasa bwaje kubona penaliti yatsinzwe na Kylan Mbappe.

Amakipe yahise ajya gutera za penaliti Argentine yinjiza penaliti 4 naho Abafarasa binjiza penaliti 2.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading